Kwamamaza

UBUREZI

Amashuri y’ubuforomo i Byumba na Kibungo agiye gufungwa, hari abarimu bazatakaza akazi

Yanditswe

kuya

na

Ferdinand Maniraguha
Amashuri y’ubuforomo i Byumba na Kibungo agiye gufungwa, hari abarimu bazatakaza akazi


-  Amashami ya Byumba na Kibungo azafungwa, abarimu bimurirwe I Huye

-  Ntabwo u Rwanda rukeneye amashuri atanu y’ubuforomo mu ishami rimwe

-  Hari abarimu bazavamo kuko batari bujuje ibyangobwa

Amashuri ya Kaminuza y’u Rwanda ya Byumba na Kibungo yose yigishaga ibijyanye n’ubuforomo n’ububyaza agiye gufungwa, abanyeshuri na bamwe mu barimu bayigagamo boherezwe mu ishami rya Huye.

Ni muri gahunda y’amavugurura iyi kaminuza yatangiye kuva muri 2013 ubwo yahuzaga Kaminuza zose za Leta zikaba imwe.

Hashize iminsi mike hatangajwe ko guhera muri Nzeli koleji y’uburezi izimukira mu ishami rya Rukara mu Burasirazuba, Koleji y’ubugeni n’ubumenyi rusange ikava i Huye ikimukira i Gikondo mu mujyi wa Kigali.Abanyeshuri bigaga ibijyanye n’ubuzima n’ubuvuzi bazimukira mu ishami rya Remera, abiga ibijyanye n’ubukungu, amashyamba n’ikoranabuhanga bajye i Huye, mu gihe abiga ubumenyi n’ikoranabuhanga bazaguma i Nyarugenge.

Dr Muligande Charles yatangarije Makuruki ko muri ayo mavugurura basanze ari ngombwa kuvanaho n’andi mashuri yigishaga ibijyanye n’ubuvuzi, akabumbirwa hamwe ngo kuko byabahendaga.

Yagize ati “Ntabwo dukeneye kugira campus nyinshi zigisha ubuforomo.Urumva iyo ufite campus i Byumba ugomba kuhagira abarimu , wayigira I Kibungo bikaba uko, wayigira Nyamishaba bikaba uko, wayigira Nyarugenge bikaba uko.Urumva rero bihita bihenda cyane , ntabwo u Rwanda rukeneye amashuri y’ubuforomo agera kuri atanu muri Kaminuza imwe.”

Ishuri ry’ubuforomo n’ububyaza rya Kibungo ndetse n’irya Byumba yashinzwe na Minisiteri y’ubuzima ngo afashe mu kwigisha no guhugura abakora uwo mwuga.Nyuma ayaje kwimurirwa muri Minisiteri y’uburezi, ubwo hazaga Kaminuza y’u Rwanda yimurirwamo.

Dr Muligande yavuze ko abanyeshuri bayigagamo bazimurirwa mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda i Huye.Abarimu bamwe bazajyana n’abo banyeshuri ariko abandi batakaze akazi.

Yagize ati “Abarimu bazajya kwigisha aho amashuri azaba yagiye.Bamwe bazavamo kuko banigishaga badakwije ibyangombwa, bazavamo rwose.Erega ibigo biravugurura bikagabanya ibyo byakoreshaga kugirango bitange umusaruro.Ibyo ni ibintu bisanzwe.”

Muligande avuga ko bari mu biganiro na Minisiteri y’Ubuzima ngo barebe icyo inyubako ayo mashami yakoreragamo zakoreshwa.

Ati “Turi mu biganiro n’uturere na Minisiteri y’ubuzima. Amazu ntazabura icyo akoreshwa hashobora no gutangiramo amashuri yisumbuye, amashuri y’ubumenyingiro, ikitazabura icyo gukora ni amazu.”

Aya mavugurura ngo agamije gutuma Kaminuza y’u Rwanda iza nibura ku mwanya wa gatanu muri Afurika mu myaka itanu iri imbere.

Mu bushakashatsi bwakozwe na Webometrics.info ikabutangaza muri Gashyantare uyu mwaka, Kaminuza y’u Rwanda yaje ku mwanya wa 96 muri Afurika, iza ku mwanya wa 3499 ku isi.

Aya mavugurura ya Kaminuza y’u Rwanda azatangira gukurikizwa guhera muri Nzeli uyu mwaka ari nabwo umwaka w’amashuri makuru na Kaminuza za Leta uzaba utangiye.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza