Kwamamaza

UBUREZI

Abize kuri buruse ya Leta baracyaseta ibirenge mu kwishyura inguzanyo bahawe

Yanditswe

kuya

na

Editor1
Abize kuri buruse  ya Leta baracyaseta ibirenge mu kwishyura  inguzanyo bahawe

Bamwe mu barangije kaminuza uyu mwaka ku munsi wo guhabwa impamyabumenyi kuri Stade Amahoro

Banki y’igihugu itsura amajyambere (BRD) iratangaza ko umubare w’abitabira kwishyura inguzanyo bahawe na Leta ubwo bigaga muri Kaminuza ukiri muto.

Kuva muri 2015 kugeza mu mpera za Kamena 2016, abantu 12 500 nibo bari batangiye kwishyura, mu bantu 50 000 basabwa kwishyura.

Muri uko kwezi BRD yari imaze kugaruza miliyoni 830 z’amafaranga y’u Rwanda, muri miliyari 80 igomba kwishyuza mu myaka itanu iri imbere.

Mu kiganiro umuyobozi ushinzwe inguzanyo z’abanyeshuri muri BRD, Fred Mugisha yagiranye na KTpress, yavuze ko umubare ukiri muto.

Yagize ati “Baracyari bake kuko nko mu bigo igihumbi twasabye kwishyuza (abarihiwe na leta babikoramo), 500 nibyo byabikoze gusa.”

Mugisha avuga ko imbogamizi bagiye bahura nazo ari uko amwe mu makuru yerekeye abahawe inguzanyo bagiye bayabura, dore ko hari n’abatakiba mu Rwanda.

Avuga ko icyo bakoze mbere na mbere ari ugushaka amakuru nyayo y’abantu bose Leta yahaye inguzanyo yo kwiga guhera ku bagurijwe mu mwaka wa 1980.

BRD yahawe inshingano zo kugaruza ayo mafaranga mu mwaka wa 2015, nyuma y’uko ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB) byagaragaye ko nta bushobozi buhagije cyari gifite bwo kubikurikirana.

Iyo banki kandi yanahawe inshingano zo gutanga no kugirana amasezerano n’abashaka inguzanyo yo kwiga muri Kaminuza.

Leta yemeye kujya iha iyo banki miliyari 29 z’amafaranga y’u Rwanda yo kwifashisha mu gutanga inguzanyo ku banyeshuri bazisabye, kugeza mu myaka icumi iri imbere ubwo biteganyijwe ko mu kigega cy’iyo banki hazaba harimo ubushobozi bwo kwitangira izo nguzanyo.

Igice kini cy’ayo mafaranga kijya mu kwishyurira abahawe inguzanyo amafaranga y’ishuri, andi agatangwa buri kwezi agenewe gutunga abanyeshuri, naho miliyari icumi zikajya kurihira Abanyeshuri b’Abanyarwanda bahawe buruse zo kwiga mu mahanga.

U Rwanda nirubasha kwihyuza inguzanyo rwatanze ku biga kaminuza ku kigero cya 80%, ruzaba rubaye urwa mbere muri Afurika rubashije kwishyuza inguzanyo kuri icyo kigero, rukurikiwe na Kenya ubu iri ku mwanya wa mbere kuko kuri ubu ibasha kwishyuza ku kigero cya 65 %.

IBITEKEREZO

  • anonymous Yanditse:

    Mudutohoreze ikibazo kiri mu Karere ka Nyanza. Buri kwezi badukata amafaranga yo kwishyura inguzanyo twahawe twiga ariko BRD ikatubwira ko tutishyura. Amafaranga Nyanza ikata ku mishahara iyashyira he?

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza