Abayobozi b’amashuli yisumbuye bafitiye impungenge mudasobwa ziri guhabwa banyeshuli

1

Mu rwego rwo guteza imbere uburezi bufite ireme rishingiye ku ikoranabuhanga, Leta y’u Rwanda ifatanyije n’ikigo cya ASI-D na Banki ya Kigali batangije gahunda yo gutanga za mudasobwa ku banyeshuri bari mu mashuli yisumbuye.

Muri iyi gahunda, ikigo ASI-D (Africa Smart Investments Distribution Limited) gifatanyije na Banki ya Kigali borohereza ababyeyi kubona izi mudasobwa bagirana amasezerano bakishyura mu byiciro.

Nubwo iyi gahunda ari imwe mu zije gufasha uburyo bwo koroshya imyigire mu mashuli yisumbuye no guteza imbere ireme ry’uburezi hashingiwe ku ikoranabuhanga, haracyari imbogamizi haba ku bayobozi b’ibigo by’amashuli, ababyeyi ndetse n’abarimu.

Mu kiganiro MAKURUKI yagiranye na bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuli yisumbuye, batangaje ko iyi gahunda ari nziza cyane kuko izoroshya uburyo bw’imyigire gusa na none ngo baracyafite impungenge ku ikoreshwa ry’izi mudasobwa.

Siborurema Tite, umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Rugando (G.S Rugando) avuga ko imbogamizi ku buyobozi bw’ibigo by’amashuli zitazabura kimwe no ku babyeyi kuko abana bashobora gukoresha izi mudasobwa mu buryo bubi, bareba amashusho y’urukoza soni kimwe no kujya ku zindi mbuga zibarangaza.

Icyakora yasabye ko habaho ubufatanye hagati y’ikigo n’ababyeyi kugira ngo izi mudasobwa zikoreshwe ibyo zigenewe ku banyeshuli.

Nkurunziza Samuel, umuyobozi w’ishuli ryisumbuye rya Kagarama (Kagarama Secondary School), rimwe mu mashuli yatangirijwemo iyi gahunda, yavuze ko iyi gahunda yo gutanga mudasobwa ari nziza, gusa hakaba hari n’imbogamizi kuko avuga ko bigoye kuzicunga mu gihe ari umutungo wabo bwite.

Yagize ati: “ Gusa twari twasabye iriya sosiyete ko hagira amasaha runaka ziriya mashini zizajya ziba zifunze kugira ngo abanyeshuri baruhuke…. Bemeye ko bagiye kubikora.”

Uyu muyobozi kandi avuga ko bazahura n’imbogamizi zo kuba abanyeshuli bose batazazibonera rimwe bityo bikaba byagora abarimu babigisha.

Yagize ati: “Mu gihe bazatangira kuzikoresha bizagorana, bizasaba ko umwana utarayibona ashakirwa handout (imfashanyigisho) kuko abana bose ntibafite ubushobozi bungana … urumva ni imbogamizi”

Karenzi Francois, Umuyobozi wa ASI-D avuga ko n’ubwo hakiri imbogamizi mu ikoreshwa rya mudasobwa ku banyeshuli bo mu mashuli yisumbuye, ngo zirakenewe cyane ugereranyije n’aho iterambere rigana.

Yagize ati: “ Antivirus dushyiramo izafasha umubyeyi kumenya ibyo mudasobwa ikorerwaho byose ku buryo bizamworohera kugenzura ibyo umwana akoresha mudasobwa, ikigo cy’ishuli kandi gishobora gushyiramo uburyo bwo guhagarika zimwe mu mbuga kidashaka ko abanyeshuli bakoresha bagasigaza izizajya zibafasha gukora ubushakashatsi bujyanye no kwiga [...] bizatuma bagenzura icyo zikoreshwa.”

Umuyobozi wa ASI-D avuga ko ku ikubitiro bafite gahunda yo gutanga izi mudasobwa mu bigo by’amashuli yisumbuye bigera kuri 200.

Ahumuriza abayobozi bafite impungenge z’abanyeshuli bafite amikoro make, ngo kuko mu bushakashatsi bwakozwe harebwa ubushobozi bw’ababyeyi, basanze umubyeyi ashobora kwishyura iyi mashini mu gihe cy’amezi 25 cyangwa akajya yishyura amafaranga 500 ku munsi, ibi bikazorohereza n’ababyeyi badafite ubushobozi buhagije kugira ngo abanyeshuli bose babone mudasobwa.


Izi ni mudasobwa zizahabwa abanyeshuli bo mu kigo cya Kagarama Secondary School

Jean Paul Mugemanyi

MAKURUKI.RW

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo