Bugesera : Abarimu barinubira inzu bamaze imyaka ibiri babamo itaruzura

Inzu yubakiwe abarimu bo mu Murenge wa Kamabuye

Abarimu bo mu Karere ka Bugesera umurenge wa Kamabuye baratangaza ko babangamiwe no kuba inzu bagenewe gutahamo ituzuye neza ngo ibe inafite ibyangombwa byi’banze, bikaba bigira ingaruka ku kazi ngo kuko bibagora mu gutegura amasomo n’ibindi.

Iryo cumbi ryacumbikagamo abarimu baturuka mu bice bya kure bagenda bayivamo, kuri ubu hasigayemo bake cyane. N’abo basigayemo bemeza ko kuhaba ari ukubura ubundi buryo.

Uwizigiye Jean Paul umwe mu baba muri iyo nzu ukomoka mu Karere ka Ngoma , yadutangarije ko kugira ngo bategure amasomo bobasaba guhora bafite buji zo gucana kuko nta muriro w’amashanyarazi bafite.

Akomeza agira ati "Udasize supanet ku buriri ikinonko gishobora kukumena ijisho kuko itagira idari ( plafond )."

Niyonsenga Phillipe na we yemeza ko kuba inzu bagenewe kubamo ituzuye neza bigira ingaruka ku masomo kuko we kugira ngo akore ibyo asabwa byose ngo akazi kagende neza bimusaba kuzinduka akabikorera ku ishuri.

Yongeraho ko bibagora gukora imirimo ikenera urumuri mu masaha ya nijoro, ati “dukoresha udutoroshi cyangwa urumuri rwa telefone mu gihe twabonye umuriro, twaba tutawubonye byose tukabireka kuko ntacyo wakorera mu mwijima.

Abo barimu bemeza ko ikibazo cyabo bakigejeje ku buyobozi bw’ikigo , cya GS Nyakayaga bakoraho, ubuyobozi bwabo bukababwira ko kubaka iyo nzu biri mu nshingano z’Umurenge .

Umuyobozi w’Umurenge wa Kamabuye Murwanashyaka Oscar ubwo yaganiraga na Makuruki yavuze ko urebye aho iyo nzu igeze hashimishije, ngo kuko n’izindi zubatswe hirya no hino zijya kumera nk’iyo.

Murwanashyaka avuga ko amafaranaga yubatse iyo nzu yavuye mu bushobozi bw’ababyeyi kandi bagahindukira bakanatanga amafaranga yubaka ibyumba by’amashuri, kubw’ibyo ngo uyu mwaka bari bibanze ku kubaka ibyumba by’amashuri.

Ati "Buri mwaka twaka abaturage amafaranga yo kubaka, uyu mwaka aho kugirango twake amafaranga yo kuaka iyo nzu (y’abarimu) kwaka ibyo twatse ayo kurangiza amashuri , nk’ubu twubatse ibyumba by’ishuri bitandatu, umwaka utaha tuzaka ayo kurangiza iriya nzu."

Iyi nzu yubatswe muri gahunda ya leta y’ u Rwanda yo kubakira amacumbi abarimu bataha kure bigisha mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12.

Iyi yo mu murenge wa Kamabuye ikaba isakaye inahomye neza inyuma gusa imbere ikaba itagira umuriro, idafite idari (plafond ), sima yo hasi ikaba yaratangiye gusaduka, n’ahagenewe ubwogero n’ubwiherero hakaba nta kintu gihari.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo