Abarega REB kubasezerera mu byuryo butemewe barayishinja gutinza ibiganiro nkana

8

Abahoze bafasha mu guhugura abarimu b’icyongereza (mentors) mu mashuri abanza n’ayisumbuye, barashinja REB guhunga ibiganiro yagombaga kugirana na bo nyuma y’aho bayireze muri Minisiteri y’abakozi ba Leta n’Umurimo ko yabasezereye binyuranyije n’amategeko.

Mu kwezi kwa Nyakanga 2015 ni bwo REB yasezereye bamwe bari bashinzwe guhugura no gukurikirana abarimu bigisha icyongereza mu mashuri abanza n’ayisumbuye babwirwa ko bitewe n’uko hari amavugura agiye kuba muri uwo murimo.

Aba bakozi bavuga ko REB yasheshe amasezerano (amasezerano yari kurangira muri Mata 2016) bari bafitanye ntiyabagenera ibyo bari bagenewe birimo amafaranga y’amezi bari basigaje ngo amasezerano yabo arangire nk’uko biteganywa n’amategeko.

Uwitwa Muhire Fiston yagize ati “ ubwiteganyirize bwa 2013 bwa Caisse sociale n’ubwa RAMA abantu benshi ntibishyuriwe, 2015 hari amezi y’ibirarane atarishyuwe hakaba n’icyangombwa umuntu aha undi cyerekana ko mutandukanye nta kibazo mufitanye, ariko batangiye kugitanga ari uko byagiye mu manza, hari n’imishahara y’amezi yari asigaye ngo amaserano arangire, ibyo byose nta byo baduhaye.”

REB yo ivuga ko hari ibyo yatanze muri ibyo aba bantu basaba ariko ikonongeraho ko itagombaga kubahembera amezi yari asigaye ngo amaserano arangire kuko yari yabahaye ukwezi kw’integuza ndetse ikanakubahembera.

Uku kutumvikana ku buryo aba bakozi basezerewe, ni ko kwatumye bagana Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) itangira kubahuza ku itariki 18 Gicurasi 2016 ntibyarangira, ariko bemeza ko bizasubukurwa tariki ya 07 Kamena 2016.

Uwitwa Murekezi Zacharie, akaba umwe mu bahagarariye aba basezerewe na REB muri ibyo biganiro, yatangarije Makuruki.rw ko batunguwe no kumva ko ibyo biganiro bisubitswe nyamara itariki yari yarumvikanyweho bityo bakaba babifata nk’uburyo REB ikoresha ngo ikibazo gikomeze gitinde.

Yagize ati “batubwiye ko ngo bari kuri terrain badafite umwanya, ariko twe twabifashe nko kudukerereza kuko twari twabonanye kuri 18 z’ukwa gatanu, batubwira ko tugaruka uyu munsi. Mu by’ukuri twatunguwe no kumva ko REB itabonetse.”

Fabien Mberamihigo ushinzwe Umurimo muri MIFOTRA akaba n’umuhuza muri iki kibazo, yabwiye Makuruki.rw ko impamvu ivugwa n’aba bahoze ari abakozi ba REB ko ari yo yatumye REB itaboneka kandi ko ibiganiro bigomba kuba impande zose zihari, bityo ngo bagomba gutegereza REB igihe izabonekera bagakomeza ibiganiro gusa ngo bishobora gukomeza mu kwezi gutaha.

Yagize ati “ibyo bavuga ni ko bimeze bavuze ko badahari kandi ibiganiro bigomba kuba bose bahari, ntegereje ko bambwira ariko REB yari yambwiye ko mu ntangiriro z’ukwa karindwi ari bwo abakozi babishinzwe bazaba baboneka.”

Twashatse kuvugana n’abahagarariye REB muri ibi biganiro ntibyadukundira kuko umwe muri bo Telefoni ye itari iriho, naho undi usanzwe ari n’umuyobozi ushinzwe abakozi muri REB we ku murongo wa telefoni batubwiye ko arwaye atabasha kwitaba.

Byari biteganijwe ko ibiganiro byo kuri uyu 07 Kamena 2016 ari byo byari kwemeza niba ikibazo kigomba gukemurwa mu bwumvikane cyangwa se kijyanwa mu nkiko.

Ingongo ya 36 y’Itegeko rigenga umurimo mu Rwanda, rivuga ko iyo umwe mu bagiranye amaserano y’igihe kizwi yifuje kuyasesa igihe kitarangiye, yishyura ibyari bisigaye byose ngo ayo masezerano arangire.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 8

  1. REB should revise the way it does its work. I was also a mentor and up to now I was not paid my last two months at de time of termination

  2. REB should revise the way it does its work. I was also a mentor and up to now I was not paid my last two months at de time of termination

  3. ubuse ibyabaye ntibizwi?abanyamahanga badufashije bagiye bikoreye amaboko!ubwizigame bwamezi arenga 10 batadutangiye,yewe nababonye akazi ntaburambe babarirwa boshye twarataye igihe dufasha abarezi bigihugu. twiyambaje Nyakubahwa yatabaye urwanda natwe nadutabare!

  4. nyamuneka na Leta nidufashe turenganurwe kuko ibyo REB yadukoreye birenze uko umuntu yabivuga. Nanjye nari mentor.none se kuvuga ngo abakozi bayo bari kiri terrain ubundi bose niko bifuzwa muri ibi biganiro? nibohereze one to repre
    sent REB aho gukomeza kutatwumva.

  5. nyamuneka na Leta nidufashe turenganurwe kuko ibyo REB yadukoreye birenze uko umuntu yabivuga. Nanjye nari mentor.none se kuvuga ngo abakozi bayo bari kiri terrain ubundi bose niko bifuzwa muri ibi biganiro? nibohereze one to repre
    sent REB aho gukomeza kutatwumva.

  6. reb umenya nta munyamategeko igira? iki kigo kigira management mbi sinzi impamvu leta itagishakira umuntu ushoboye.

Tanga Igitekerezo