Kwamamaza

UBUREZI

Abanyeshuri bo mu Rwanda batangiye guhabwa kwigira ubuntu muri Kaminuza yo mu Buhinde

Yanditswe

kuya

na

Makuruki
Abanyeshuri bo mu Rwanda batangiye guhabwa kwigira ubuntu muri Kaminuza yo mu Buhinde

Hashize iminsi mike Visi Perezida w’igihugu cy’Ubuhinde, Hamid Ansari n’intumwa ayoboye batangiye urugendo rwabo mu Rwanda kuva ku cyumweru tarikiya 19, kugeza tariki ya 21 Gashyantare, aho rwashimangiye umubano hagati y’u Rwanda n’igihugu cye.

Gusa iki gihugu kikaba gisanzwe gifite ibikorwa bitandukanye mu Rwanda birimo ishami rya Kaminuza ya Mahatma Gandhi ryigisha mu buryo mu bw’iyakure ’Distance learning’ cyashimye u Rwanda kuzakomeza kwagura ibikorwa byacyo.

Ubwo hatangwaga izi buruse,Anitha Kivuye Kwizera, umujyanama muri iyi Kaminuza, yatangaje ko umuyobozi w’iyi Kaminuza yakunze u Rwanda nk’igihugu gifite umutekano ndetse gifite iterambere ryihuse kandi akaba anateganya kwagura ibikorwa by’iyi kaminuza mu Rwanda kurusha mu bindi bihugu byo muri Afurika.

Avuga ko gutanga izi Buruse hifashishijwe ibyiciro by’ubudehe ngo bahitemo abana b’abakene kurusha abandi.

Yagize ati “Twagendaga tubasaba ibyiciro by’ubudehe babarizwamo kugirango tudafasha umuntu ufite ubushobozi tukima amahirwe utabufite”.

Yakomeje avuga ko abanyeshuri bazajya bishyurirwa amafaranga yose y’ishuri ariko mu buryobw’Iyakure ku buryo umwana uzarangiza iki cyiciro azajyaahabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza.

Abanyeshuri batangiriweho mu cyiciro cya mbere ni abagera kuri 200 ariko ngo iyi gahunda ikazarushaho gushyirwamo imbaraga uko iminsi izajya igenda isimburana.
Umuyobozi w’Inama y’Igihugu ishinzwe ireme ry’Uburezi mu Buhinde, Dr Ravi P. Singh yavuze ko ibi biri muri gahunda ya leta y’Ubuhinde mu gufatanya n’ibihugu by’Africa mu nzego zitandukanye harimo n’Uburezi.

Yagize ati “Iki ni igikorwa kiza cyo gufasha umugabane w’Afurika n’urubyiruko rwawo kugirango rubashe kubyaza umusaruro impano rwifitemo ndetse no kurufasha guteza imbere ejo hazaza harwo”.

Igihugu cy’Ubuhinde gikomeje gutsura umubano mwiza n’ibihugu bya Afurika gishora,imari mu ngeri zitandukanye zirimo uburezi,ubuvuzi, ubucuruzi n’ibikorwa remezo.

Anitha Kivuye, umujyanama wa Kaminuza

Abayobozi bari kumwe n’banyeshuri bahawe buruse zo kwiga muri Mahatma Ghandi University

IBITEKEREZO

  • shimwayesu gloria Yanditse:

    how to join in college

  • MUNGWARAKARAMA Yanditse:

    how we can stud that one?

  • munyeshyaka Yanditse:

    umuntu anyurahe ngo abashe kuyigamo?

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza