IBIZAMINI BYA LETA: Amazi si ya yandi ku banyeshuri birukanywe ku bigo

44

Ikigo cy’igihugu gishinzwe Uburezi (REB) kiravuga ko nta munyeshuri wirukanywe ku ishuri yigagaho uzemererwa gukora ibizamini bya Leta, kabone n’aho yaba yarirukanywe yaramaze kuzuza amafishi y’abemerewe gukora ibyo bizami.

Bisanzwe bimenyerewe ko umunyeshuri wamaze kuzuza ifishi yo gukora ikizami cya Leta mu mashuri abanza, icyiciro rusange n’ayisumbuye, aba atakigengwa cyane n’ishuri yigaho dore ko n’iyo yirukanwaga bitamubuzaga gukora ibizamini bya Leta nk’abandi.

Ibi byatumaga hari abanyeshuri bitwara nabi ubwo babaga barangije kuzuza ayo mafishi kuko babaga bizeye ko bazakora ibizamini bya Leta uko byagenda kose.

Mu kiganiro umuyobozi muri REB ushinzwe Ibizami Dr Emmanuel Muvunyi yagiranye na MAKURUKI yadutangarije ko muri uyu mwaka ibintu byahindutse ko umunyeshuri uzakora ikizamini cya Leta ari uwabaye mu ishuri kugera ku munsi w’ibizamini bya Leta.

Yagize ati: “ twamaze kuzenguruka amashuri yose tumenya abanyeshuri bahari kandi bazakora ibizamini bya Leta… ubwo umunyeshuri tutahasanze (wirukanywe) ntazakora, umunyeshuri agomba gukora ikizamini cya Leta ari uko afite indangamanota zose kandi yarize kugeza ku munsi wa nyuma.”

Iki cyemezo cya REB kiri mu rwego rwo gufasha ibigo by’amashuri byagorwaga n’abanyeshuri babaga bageze mu mwaka usoza icyiciro runaka bakoraga amakosa atandukanye bitwaje ko nta wababuza gukora ikizamini cya Leta.

Ibi kandi ngo bizafasha kurwanya uburiganya bwakorwaga n’abayobozi b’ibigo by’amashuri bafatakaga abakandida bigenga bakabeshya ko ari abanyeshuri basanzwe biga.

Ubusanzwe umukandida wigenga yemerewa gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri yisumbuye mu gihe amaze byibuze imyaka 5 akoze ikizamini cya Leta gisoza icyiciro rusange.

Ku kibazo cy’abanyeshuri bajya bangirwa gukora ibizamini bya Leta kubera ko bafitiye ibigo bigaho imyenda, Dr Emmanuel Muvunyi avuga ko hakwiye kubaho ubwumvikane hagati y’ishuri n’umubebyi ariko ngo umunyeshuri ntiyakabujijwe gukora ikizamini kubera umwenda.

Yagize ati “cyane cyane mu bigo byigenga, hakwiye kuba ubwumvikane hagati y’ababyeyi abayobozi b’ishuri, ariko ku ruhande rwacu twumva umunyeshuri atabuzwa gukora ikizamini kuko atarishyura amafaranga y’ishuri."

Mu rwego rwo gukomeza guhangana n’abakora uburiganya mu bizamini bya Leta hashyizweho uburyo budasanzwe bwo kubika ibizamini mu cyumba gicungiwe umutekano ibyo bise "Strong Room"aho icyo cyumba kizaba gifungishijwe ingufuri 2 kigafungurwa hari uhagarariye site y’ibizami, umwungirije ndetse n’umupolisi.

REB ntiyashimye kudutangariza umubare w’abanyeshuri bazakora ibizamini bya Leta muri uyu mwaka wa 2016 ariko ngo wariyongereye ugereranije n’umwaka ushize wa 2015.

Biteganijwe ko ibizamini bisoza amashuri abanza bizatangira kuwa 01 Ugushyingo bikarangira kuwa 03 Ugushyingo 2016 naho abarangiza icyiciro rusange n’abarangiza amashuri yisumbuye bazatangira kuwa 09 Ugushyingo basoze kuwa 18 Ugushyingo 2016.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 44

  1. Nge Byambayeho Gsa Niga Techinical S6elc Ariko Banyirukaniye Minerval None Nkabiga Techinical Baba Barakoze Exam Ya Platic Bategereje Theory Ubwo Ngubwo Bakakwirukana Utegereje Theory Byakorwa Bite Ase Icyo Baha Agaciro Nikihe Munsubize Murakoze Gusa Mutuvuganire Nkabo Birukaniye Minelval Murakoze

  2. Andika Igitekerezo Hano

    Ariko Minedic nabasazi umbuzute gukora nationale. icyonzicyo twagerana kure kandi uburezi bwo mu Rwanda buri hasi cyane sinzi ikibazo bafite. they are fake turabagaya cyane

  3. Nibyiza arikose ikibazo cya prime kiraracyari imbogamizi kubanyeshuri bituma bitwako bananiranye kukobatishyuye prime,hagakwiye kubaho ubushishozi mugituma abana bananirana gusa mbona ntamwana unanirana.

  4. nibyo kuko hari abanyeshuri bajyaga bigira akaraha kajyahe. gusa mutubarize ibijyanye na buruse ihabwa abanyeshuri ba kaminuza muri brd kuko abanyeshuri inzara irabishe

  5. 1 | 2 | 3 | 4 | 5

Tanga Igitekerezo