Kwamamaza

UBUREZI

Abanyeshuri 2, 500 bo muri kaminuza zo mu Rwanda batangiye itorero (Intagamburuzwa III)

Yanditswe

kuya

na

Arsene Muvunyi
Abanyeshuri 2, 500 bo muri kaminuza zo mu Rwanda batangiye itorero (Intagamburuzwa III)

Kuri uyu wa 05 Nzeri 2016 abanyeshuri 2500 baturutse mu mashuri makuru na za kaminuza zose zo mu Rwanda bahuriye mu cyiciro cya gatatu cy’Itorero Intagamburuzwa aho bagiye kwigishwa indangagaciro na kirazira z’abanyarwanda, bakazanibanda ku kwigisha urubyiruko kwihangira imirimo.

Aba banyeshuri ni abahagarariye abandi mu nzego z’ubuyobozi z’amshuri makuru na kaminuza 44 zikorera mu Rwanda batoranyijwe ngo na bo bazatoze abandi bazaba baje gutangira no gukomeza amasomo muri kaminuza muri uyu mwaka w’amashuri wa 2016/2017.

Umunyabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi Dr Celestin Ntivuguruzwa yavuze ko kuba aba banyeshuri hari amasomo basanzwe biga baba bakeneye no kuyongeraho indangagaciro kugira ngo iterambere ry’u Rwanda ribe ryubakiye ku musingi ukomeye.

Yagize ati “ nk’abantu biga muri Kaminuza, kwakira inyigisho bavana muri kaminuza bakazongeraho indangagaciro z’umuco nyarwanda bakura mu itorero, noneho bakubakira ku musingi ukomeye wo kugeza iki gihugu ku byiza byinshi cyiyemeje.”

Dr Celestin Ntivuguruzwa yongeyeho ko aba banyeshuri bazigishwa uburyo bwo kwihangira imirimo no kubyaza umusaruro amahirwe abakikije mu rwego rwo kurwanya ikibazo cy’ubushomeri gihangayikishije u Rwanda muri iyi minsi.

Yagize ati: “urubyiruko rurangiza kaminuza abenshi kubona akazi birabagora ndetse dufite n’umubare w’abashomeri, ni yo mpamvu tuvuga tuti twigishe abanyeshuri ku buryo barangiza kaminuza bafite ubumenyi buhagije n’ubushake buhagije, guhanga umurimo, ariko bashobora no gukoresha amahirwe ari hirya no hino igihugu kibaha.”

Muvara Valens, umunyeshuri wiga muri IPRC Kigali avuga ko indagagaciro azigira muri iri torero nazihuza n’ubumenyi akura aho yiga nta gushidikanya bizamugirira akamaro.

Yagize ati “ ibyo niga muri IPRC nimbifata nkabihuza n’indangagaciro n’umuhate n’ubundi bumenyi bazaba bampaye ndumva bizangirira akamaro.”

Icyiciro cya gatatu cy’itorero Intagamburuzwa kizabera mu mujyi wa Kigali muri site ebyiri aho bamwe bazatorezwa muri Kaminuza y’u Rwanda koleji y’Inderabarezi (UR-CE) abandi batorezwe muri IPRC Kigali, rikazasozwa kuwa 11 Nzeri 2016.

Kugeza ubu, imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurisha mibare igaragaza ko ikigero cy’ubushomeri kiri kuri 13% mu Rwanda.

Mu muhango wo gutanga impamya bumenyi ku banyeshuri bose ba kaminuza y’u Rwanda muri Nyakanga, Perezida Kagame yabwiye abanyeshuri bari barangije ko bagomba kumenya kwihangira imirimo ndetse n’abagiye kwaka imirimo muri Leta bakaba bagomba kumenya guhangana.

Urubyiruko rukunze kumvikana ruvuga ko ruhura n’ikibazo cy’igishoro ngo rwihangire imirimo na rwo rugashinjwa gusuzugura imirimo imwe n’imwe irimo n’iy’ubuhinzi.


Umunyabanga uhoraho muri MINEDUC Dr Celestin Ntivuguruzwa


Nyuma y’umuhango wo gutangiza itorero, abanyeshuri bahise burira imodoka berekeza mu masite bazatorezwamo icyumweru cyose

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza