Abana bo mu kigo cy’impfubyi Minisitiri aherutse gusura akumirwa bimuwe

1

Minisitiri Nyirasafari ubwo yasuraga ikigo cy’imfubyi cya Rusayo

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Kamena 2017, Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango ifatanyije na Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Abana (NCC) n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi, yimuriye abana 77 babaga mu kigo “Umurwa w’Impuhwe” cya Rusayo mu Karere ka Rusizi mu bigo bya SOS biherereye mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali no mu Karere ka Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo.

Iki kigo cyasuwe na Minisitiri w’uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Nyirasafari Espérance asanga abo bana babayeho nabi asaba ko gihita gifungwa.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, Nyirasafari yavuze ko kwimura aba bana biri muri gahunda yo kurengera uburenganzira bwabo.

Yagize ati: “Nyuma yo gusura ikigo Umurwa w’Impuhwe ku wa 15 Kamena 2017 tukabona uburyo abana bahaba bafite imibereho itabereye umwana w’umunyarwanda ndetse ibangamira uburenganzira bwabo; nko kutabona amafunguro ahagije, isuku nke, by’umwihariko kudakurikiranwa mu buryo bubafasha gukura mu bitekerezo, kuko twasanzemo n’abakuru bihagije bakabaye barateguriwe gukora no kugira icyo bimarira, twasanze byihutirwa ko tuhabakura tukabashyira aho bashobora kubona ibyangombwa by’ingenzi mu mibereho yabo no kwitabwaho uko bikwiye mu gihe bagishakirwa imiryango ibakira.”

Igikorwa cyo kwimura aba bana gishingiye ku Masezerano Mpuzamahanga u Rwanda rwashyizeho umukono ndetse n’Amategeko y’u Rwanda yerekeye Uburenganzira bw’ Umwana, asaba ko umwana arererwa mu muryango ariko haba hari impamvu ituma bidashoboka agashakirwa undi muryango umwakira.

Umuyobozi wa SOS mu Rwanda, Madamu NYINAWAGAGA Claudine yatangaje ko imyiteguro yo kwakira aba bana igenda neza, yagize ati ” Twishimiye kwakira aba bana mu muryango wacu kuko n’ubusanzwe imikorere yacu ishingiye ku kurerera abana mu muryango. Tugira ingo ziyobowe n’ababyeyi, zakira abana 8 buri rugo bakitabwaho by’umwihariko. Twamaze kuganira n’ababyeyi bose kandi biteguye kwakira abana baza basanga abandi.”

Abana 44 bajyanywe muri Village d’enfants SOS I Nyamagabe naho 33 bakiriwe I Kigali.

Abana bashyizwe mu bigo hakurikijwe aho imiryango yabo cyangwa ishobora kubakira ituye, imyaka yabo n’urwego rw’amashuri bari bagezeho ndetse n’ahabonetse imyanya yo kubakiriramo.

Biteganyijwe ko aba bana bakimara kugera muri SOS bazahita bakorerwa isuzuma ry’ubuzima, bakaganirizwa ndetse bagashyirwa mu mashuri.

Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Abana itangaza ko igikorwa cyo kwimurira abana barererwaga mu kigo cya Rusayo bakajyanwa muri SOS kidakuraho gahunda ya Tubarerere Mu Muryango igamije gufasha abana bose barererwa mu bigo by’imfubyi guhuzwa n’imiryango yabo cyangwa kubonerwa imiryango ibarera.

Kuva gahunda ya Tubarere Mu Muryango itangira mu mwaka w’2012 abana bagera kuri 2887 bamaze gusubizwa mu miryango yabo no kubonerwa ababyeyi babakira mu miryango yaboo bazwi ku izina rya "Malayika Murinzi". Haracyari abana 1258 batarashyirwa mu miryango basigaye mu bindi bigo.

Biteganyijwe ko ibikorwa byo kwakira abana mu kigo “Umurwa w’Impuhwe” cya Rusayo bizahita bihagarikwa nyuma y’uko abari basigayemo bimuwe.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo