"Abana bafite uburenganzira bwo kurega ababyeyi babo igihe babakuye mu ishuri" -Hon. Mukarugwiza

Hon. Mukarugwiza Annonciata, umudepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda aributsa abyeyi b’abanyarwanda ko ari inshingano yabo kwigisha abana kuko uburezi ari bwo shingiro ry’iterambere ndetse akanashimangira ko umwana afite uburenganzira bwo kurega umubyeyi we igihe amukuye mu ishuri.

Ibi Hon Mukarugwiza yabitangarije mu murenge wa Jarama mu karere ka Ngoma mu ntara y’Iburasirazuba kuwa 16 Nzeri 2016, ubwo yasuraga abaturage baho muri gahunda y’abadepite yo kwegera abaturage bagamije kumva no gukemura ibibazo byabo.

Mu byo uyu mudepite yagejeje kuri aba baturage, harimo ingingo yo kubashishikariza gushyira abana babo mu mashuri no gukurikirana imyigire yabo kugirango bige neza.

Yavuze ko nta mubyeyi wemerewe gukura umwana mu ishuri ku mpamvu iyo ari yo yose kuko Leta y’u Rwanda yakoze ibishoboka byose kugirango iteze imbere uburezi bw’ibanze ku banyarwanda bose.

Hon. Mukarugwiza yagize ati: "Nta munani waruta Kwiga, abana bafite uburenganzira bwo kurega ababyeyi babo igihe babakuye mu ishuri. Niba twifuza abayobozi beza b’ejo hazaza tugomba gushyira abana bacu mu ishuri, kubuza abana Kwiga ni ukubavutsa uburenganzira bwabo no gusubiza igihugu inyuma"

Leta yashyizeho gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 mu rwego rwo guteza imbere uburezi kuri bose ariko nubundi hirya no hino mu gihugu haracyagaragara abana bata amashuri imburagihe akenshi bitewe na bamwe mu babyeyi batezuka ku nshingano zabo mu burezi n’uburere bw’abana babo.

Ibi ni byo Hon Mukarugwiza aheraho asaba abana hugaranira uburenganzira bwabo bwo kwiga ndetse byaba na ngombwa bakarega ababyeyi babo babakura mu mashuri imburagihe.

Ikibazo cy’amakimbirane yo mu ngo kandi ni kimwe mu byagarutsweho cyane mu bibazo by’abaturage bituma Hon. Nikuze Nura wari kumwe na Mukarugwiza agaruka ku kurwanya amakimbirane yo mu ngo kuko asenya iterambere ry’imiryango anaboneraho kubashishikariza kugira isuku muri byose.

Kuri iyi ngingo, Hon. Nikuze yagize ati: "Kwirinda amakimbirane yo mu miryango ni isoko y’iterambere kuko n’imirire mibi akenshi igaragara mu ngo zifite amakimbirane. Kugirira isuku ibyo turya n’ibikoresho byo mu rugo birinda indwara ziterwa n’umwanda"

Abadepite mu nteko ishinga amategeko barimo kuzenguruka hirya no hino mu tugari n’imirenge imwe n’imwe igize igihugu mu rwego rwo kumva no gukemura ibibazo byugarije abanyarwanda bo mu ngeri zitandukanye.

Iyi gahunda iri mu rwego rwo kwegereza abaturage ubuyobozi no kubaha amahirwe yo kugaragaza ibitekerezo n’ibibazo byabo mu rwego rwo kwihutisha iterambere rirambye n’imibereho myiza y’abaturage.




Abaturage batuye mu murenge wa Jabana bagize amahirwe yo kugaragariza ibibazo byabo ku badepite nk’intumwa zabo


Abaturage nyuma yo kugaragaza ibibazo bibugarije bacinyanye akadiho n’abadepite babasuye

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo