Abadepite banenze umuyobozi wa REB, utazi imibare y’abo bahaye inguzanyo

7

Gasana Janvier uyobora REB

Abadepite bagize Komisiyo y’Inteko Ishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’umutungo wa Leta (PAC) bavuze ko bitumvikana uburyo Umuyobozi Mukuru wa REB avuga ko bafashe ingamba zo kwishyuza abarihiwe Kaminuza na Leta, nyamara atazi umubare wabo.

Byavuzwe kuri uyu wa Gatatu mu gitondo ubwo Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB) cyitabaga PAC ku mikoreshereze mibi y’umutungo wa Leta yagaragajwe n’umugenzuzi w’Imari mu mwaka wa 2014/2015.

Depite Juvenal Nkusi uyobora PAC yabajije Gasaba Janvier uyobora REB gusobanura uburyo hagaragaye amakosa mu myirondoro y’amazina y’abagombaga kwishyuzwa, bamwe amazina akagaragara atuzuye n’ibindi.

Gasana yavuze ko ibyo byakosowe,ku buryo nta muntu n’umwe uzishyuzwa ugifite ikibazo cy’imyirondoro.

Depite Nkusi yakomeje abaza umubare w’abarihiwe na Leta bazishyuzwa, maze Gasana avuga ko atawuzi, ko byasaba kujya kugenzura neza aho byanditse ngo atibeshya.

Nkusi yahise avuga ko bitumvikana ati “Ntibyumvikana uko umuyobozi yaba atabizi, Ubwo se ko utazi umubare w’abo banyeshuri, umubare w’abatuye u Rwanda wo urawuzi?”

Gacinya Desire uyobora ishami ryo gutanga inguzanyo muri REB, yahise amugoboka, avuga ko umubare w’abagomba kwishyuzwa barihiwe Kaminuza na Leta ari ibihumbi 105.

Icyakora abadepite bahise bavuga ko bibabaje, bavuga ko bigaragara ko hari imikoranire itari myiza muri REB.

Kuva muri 2015 kugeza mu mpera za Kamena 2016, abantu 12 500 nibo bari batangiye kwishyura inguzanyo bahawe na Leta ubwo bigaga Kaminuza.

Muri uko kwezi BRD yari imaze kugaruza miliyoni 830 z’amafaranga y’u Rwanda, muri miliyari zisaga 80 igomba kwishyuza mu myaka itanu iri imbere.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 7

  1. bazagerageze badushyirireho uburyo umuntu yamenya ayo azishyura ;ayo amaze kwishyura nayo asigje kuko harigihe badukata kumishahara ntibayageze aho agomba kubitswa ugasanga turuhira barunyunyusi

  2. bazagerageze badushyirireho uburyo umuntu yamenya ayo azishyura ;ayo amaze kwishyura nayo asigje kuko harigihe badukata kumishahara ntibayageze aho agomba kubitswa ugasanga turuhira barunyunyusi

  3. Jye namaze kwishyura, ariko kugeza nanubu sindabona urupapuro rubihamya baba bambwira ngo hari byo bagomba gukorana nikigo nakoreragamo. nabyo babyihutishe tutazarengana bongera kudukata.

    Nubundi harenzeho ibihumbi 60,000, barambwira ngo biragoye kuyansubiza.

    bazabitunganye

  4. Birashoboka cyane kutamenya umubare nyawo ako kanya kuko abanyeshuri bazishyura biyongera buri munsi, ikindi hari ababa bishyura buri munsi bakaba bavanwa muri uwo mubare,ese muziko hari ibigo bya leta bikata abakozi ntibishyikirize REB ubwishyu? izo zose nimbogamizi zagacyemuwe mbere kugirango imikorere ni imikoranire igende neza, naho Uyu mugabo Gasana Janvier namushimira ko byibura kuva yaba umuyobozi wa REB hari byinshi byahindutse kandi bamwe dushima mu myigire hifashishijwe inguzanyo.

  5. Turashima leta yu Rwanda yashyizeho PAC, ariko hari ikibazo ahantu hafi ya hose PAC igeze igasanga ibibazo byamafaranga yabanyarwanda yanyerejwe cg yakoreshejwe nabi ariko ni gake cyane twumva abayobozi bi bigo bya leta bigaragaramo ayo makosa kuki badakurikira ngo babiryozwe ndetse abanyarwanda bameshwe uko byagenze nkuko bamenyeshwa ko amafaranga yabo anyerezwa

Tanga Igitekerezo