Nyarutovu, agace abaturage bigometse,ibibazo by’urugomo bikemuzwa inkoni

3

Bamwe mu baturage batuye mu gace ka Nyarutovu gaherereye mu Mudugudu wa Kabuga, Akagari ka Nyarubuye, Umurenge wa Musasa, Akarere ka Rutsiro bavuga ko bahangayikishijwe n’urugomo rukorerwa muri ako gace no kuba ubuyobozi bw’umudugudu butagira uruhare mu kubakemurira ibibazo biterwa n’urwo rugomo

Umwe mu baturage batuye muri ako gace waganiriye na MAKURUKI yavuze ko bahangayikishijwe no kuba umukuru w’umudugudu yarafashe icyemezo cyo gukemura ibibazo by’abandi ariko ibiturutse muri ako gace kabaswe n’urugomo akabyirengagiza.

Uyu muturage yavuze ko iyo hagize ukorerwa urugomo muri ako gace ngo atemerewe kujya kuregera umuyobozi w’umudugudu ahubwo ngo na we areba uwo arusha imbaraga akamwihimuraho kuko n’ubundi ngo umuyobozi w’umudugudu nta kibazo cyo muri ako gace ajya akemura.

Yagize ati ‘’ …si umudugudu wose , hari akadugudu mbese akantu nakwita nk’akazu ako gace umuyobozi w’umudugudu nta bantu baho ayobora ngo abe yababwira ikintu bamwumve, n’iyo uje kumuregera usibye gukora raporo gusa na we akayohereza nta kindi akora. Nta n’imanza z’aho hantu ajya aza guca kereka iz’abandi bitaruye ako kadugudu…twebwe ibibazo byacu bikemuzwa inkoni gusa, ni ukuvuga ngo umuntu akubita uwo ashoboye n’undi akazishyura uwo ashoboye, n’ejo hari uwo baraye bakubise’’

Aba baturage bemeza ko urugomo ruhora kuri muri aka gace ruterwa n’utubari duhora dukinguye guhera mu masaha ya mu gitondo kugeza mu masaha y’ijoro.

Umwe muri bo yagize ati:‘’… Ubundi aha hari utubari tugera muri tune, tuva mu gitondo dukinguye kugera nijoro ariko nta munsi ushobora kwira abantu batarwanye, reka ntibibaho byo!, umuntu anahicaye akavuga ati ntegereje abantu bari burwane ntibwakwira utababonye.’’

Umuyobozi w’uyu Mudugudu yanze kugira icyo atangariza Makuruki.

Ruzindana Ladislas, Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Musasa ari na ho uyu mudugudu uherereye, yavuze ko nubwo ari mushya mu buyobozi bw’umurenge ngo iki kibazo akizi ndetse avuga ko hari n’ingamba barimo gutegura zo kugikemura.

Yavuzeko arimo gutegura inama yihariye y’umutekano muri uwo mudugudu kuko ngo na we azi ko ari agace k’abantu b’ibyigomeke ariko ngo Umurenge ufite muri gahunda ingamba zo gukarishya ibihano ku bantu nk’abo bigomeka kuri gahunda za Leta.

Ruzindana yagize ati: ‘’…Mu by’ukuri ni abaturage b’abanyarugomo byo narabyumvise kuko hari na DASSO iherutse kujya gufata umwe muri bo maze abaturage bafata imihoro bose bati ntabwo wamukoraho,[....] eeeh bafata imihoro n’amabuye nyine bavuga ko ntawahavanwa.’’

Aba baturage bavuga ko bifuza ko Leta yabubakira sitasiyo ya polisi kuri uwo musozi cyangwa bagafata izindi ngamba zikomeye zo kuzanira abatuye muri ako gace amahoro n’umutekano.

Janvier KARANGWA

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 3

  1. yewe yewe,Rutsiro yose ni abanyamahane narahabaye 2010 ariko sijye naronse mpavuye amahoro.Iyo witegereje usanga ahanini babiterwa nubusinzi.Leta nigire itabare aho bantu

Tanga Igitekerezo