Ruhango: Umukobwa w’Imfubyi n’uruhinja rwe bamaze icyumweru bafungiye mu bitaro bya Kinazi

2

Umukobwa w’imfubyi utuye mu kagari ka Kizibere, mu Murenge wa Mbuye, afungiye mu Bitaro bya Kinazi nyuma y’aho ahabyariye ku wa gatanu w’icyumweru gishize akabura ubwishyu bw’ibitaro kuko nta bwisungane mu kwivuza afite ndetse akaba abayeho nabi we n’uruhinja rwe.

Uyu mukobwa witwa Mukansonera Beatha, abana n’umuvandimwe we umwe nawe w’umukobwa, akaba yarabaga mu mujyi wa Kigali aho yatashye mu minsi ishize ubwo inda ye yari imaze gukura.

Nk’uko bitangazwa n’abaturanyi b’aba bakobwa ngo babayeho mu buzima butari bwiza kuko hirya yo kuba imfubyi ngo ari n’abakene.

Ku wa 05 Kanama 2016 ni bwo uyu mukobwa yibarutse umwana w’umuhungu mu bitaro bya Kinazi asezererwa ku wa kabiri 9 Kanama 2016 ariko ntiyabasha gutaha kuko atari yarishyuye ibitaro dore ko nta n’ubwisungane mu kwivuza agira nk’uko abaturanyi be bamusuye babidutangarije.

Umwe muri bo yagize ati “ Yabyaye ku wa gatanu, ariko ku wa kabiri ni bwo bamusezereye, bamubujije gutaha kuko atishyuye amafaranga y’ibitaro.”

Amafaranga yari yaciwe uyu mubyeyi ngo agera mu bihumbi 100 ndetse ngo akaba akomeza kwiyongera kuko uko arayemo ibitaro bikomeza kumubarira.

Uyu muturanyi we yongeyeho ko Mukansonera abayeho nabi bikomeye we n’uruhinja rwe kuko umuvandimwe we wakamugemuriye ari we wari umurwaje ndetse n’abaturanyi be ngo bakaba bararambiwe kumugemurira kuko aho atuye n’aho ibitaro bya Kinazi biri harimo urugendo runini cyane.

Yagize ati “Abayeho nabi pe! Sinzi niba agifite n’amashereka, mperukayo ku cyumweru, nta muntu afite umugemurira, abantu barambwiwe kujya i Kinazi ni kure.”

Umuyobozi w’Akagari ka Kizibere Theophile Nzabonimpa yatangarije Makuruki.rw ko ikibazo cy’uyu mukobwa bakizi ariko ngo babashije gutanga ubufasha bashoboye aho bafatanyije n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Mbuye baha umuvandiwe w’uyu mubyeyi urupapuro yereka ku bitaro bya Kinazi ko atishoboye kandi ko atagaragara ku rutonde rw’ibyiciro by’ubudehe.

Yagize ati “Ejo murumuna we yaje kumbwira ikibazo afite ubwo mvugana n’umuyobozi bw’umurenge uko uwo muntu dushobora kumukorera icyemezo kugira ngo hamenyekane ikibazo afite. Icyo twagaragaje ni uko yagombye kuba abarurirwa muri uwo muryango ariko akaba yaracikanwe noneho akaba atishoboye.”

Umuyobozi w’Akagari ka Kizibere kandi avuga ko yagiriye inama murumuna wa Mukansonera yo kuba atanze amafaranga 3000 agakorerwa ikarita ya mituweli n’ubwo bitazwi neza ko ibitaro byakwemera kumuvurira kuri mituweli yatanzwe nyuma yo kwivuza kandi na none nta cyiciro cy’ubudehe umurwayi arimo ngo babe ariho bahera bamenya amafaranga yishyura.

Twagerageje kuvugisha ubuyobozi bw’ibitaro bwa Kinazi ariko ntibyadukundira.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kambayire Annonciata, yamaganiye kure ibyakozwe n’ibi bitaro bya Kinazi avuga ko bagomba kumurekura akishyura ari hanze.

Yagize ati "Ibyo se bibaho? ntago bagomba kumufunga, baramurekura wenda bagasigarana ibyangombwa bye akazabishyura ari hanze, ngiye kuvugisha ubuyobozi bw’ibitaro mbabaze niba ari byo."

Ifungwa ry’ababyeyi babuze ubwishyu ryagiye ryumvikana mu bitaro bitandukanye, ibintu bifatwa nk’ihohoterwa rikorerwa abo babyeyi ndetse n’abana bavutse dore ko bicirwa n’inzara kuri ibyo bitaro kuko nta muntu ubitaho baba bafite.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

  1. Arko keretse niba bataramufashije, naho niba yarahawe service akabyara neza ibitaro bigombwa kwishyurwa

  2. Ayo mafr ubundi yagomeje kuyishyura cg hakagira uyamutangira. None murumva ibikoresho byakoreshejwe abagwa bizishyurwa na nde? Namwe ntimukaturushye rwose!

Tanga Igitekerezo