Kwamamaza

IJWI RY’UMUTURAGE

Nyaruguru,Ngoma na Rwamagana: 20% bafataga amafaraga ya FARG batayagenewe

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Nyaruguru,Ngoma na Rwamagana:  20%  bafataga amafaraga ya FARG batayagenewe

Urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere(RGB) ruvuga mo mu igenzura ryakozwe mu turere twa Nyaruguru ,Ngoma na Rwamagana basanze abantu kuri 20 kuijana barafatanga inkunga y’ingoboka batayigenewe.

Ibi byabaye muri gahunda ya NK’UWIKORERA igamije kureba imitangirwe ya serivise mu nzego zitandukanye. Iyi gahunda mu cyumweru cya mbere cyayo yibanze kukureba imitangirwe ya serivise zihabwa abacitse ku icumu batishoboye zitangwa na FARG.

FARG kandi nayo muri iri genzura yafatanyaga na RGB, muri utu turere 3 bahereyeho ku ikubitiro ngo basanze hari abafata iyi nkunga nyamarara bataujuje ibisabwa ngo bayifate.

Prof Shayaka Anasthase ukuriye RGB yabisobanuye muri aya magambo ati :”Muri utu turere dutatu Rwanagan,Ngoma na Nyaruguru wasanganga nka kimwe cy’icumu 1/10 banarengahoahubwo na 1/10 ahubwo ni nka 20 ku ijana(20%) bavanywe ku rutonde ubwo n’ukuvuga ngo hari nk’abantu bashoboraga kwishyira ku rutonde bashaka inkunga y’ingoboka ariko batujuje ibisabwa basanze rero batujuje ibisabwa bavaho.”

Avuga kandi ko uretse kureba aba bafataga iyi nkunga batayigenewe ngo basanze hari n’abandi benshi batayifata kandi bayigenwe bityo nabo bashyirwa ku rutonde.

Ati :”Ariko ilisite bari bafite basanze hari benshi bajya kungana n’abo bafite bakwiye gufashwa ariko batafashwaga. Ubwo rero uwo ni umusaruro ariko ubwo n’ukuvuga ngo n’ubutaha bizanakomeze bidategereje undi mwaka abantu babikore bityo umuntu ugenewe igikorwa runaka kimugereho .”

NK’UWIKORERA ni gahunda ya RGB izagenzura imitangirwa ya serivise mu nzego zitandukanye zaba iza leta ndetse n’izigenga ikaba yitezweho kuzahindura imitangirwe ya serivise muri izi nzego zose mu Rwanda.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza