Nashinze FDLR ariko ubu ndi umunyamuryango wa FPR, ndagenda nidunda -Gashugi

8

Gashugi Faustin wahoze ari umusirikare mu ngabo zatsinzwe akaba n’umuwe mu bashinze umutwe w’abarwanyi wa FDLR yishimira ko ubu ari umunyamuryango wa FPR-Inkotanyi kandi ngo yishimiye ubuzima agahamagarira abakiri hanze gutaha mu Rwanda.

Ibi yabitangaje kuwa 29 Gicurasi 2017 mu muhango wo kumurika ku mugaragaro igitabo cya Depite Bamporiki Edouard yise "Mitingi Jenosideri" gikubiyemo ubuhamya bw’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu mugabo avuga ko ashimira Perezida Paul Kagame kuba yaratinyuye abanyarwanda bakongera kubana mu mahoro n’umutekano.

Yagize ati: "Hari umuntu waririmbye ngo umuntu ashimira uwamuhaye inka, ariko njyewe ndashimira uwatumye abanyarwanda batinyuka, nta wundi ni intore izirusha intambwe, ni mumfashe tumuhe amashyi kuko nutayakoma abanyamahanga bazayakoma kuko na bo baramwemera.

....Njewe ndi Ex Far, nitwa Gashugi Faustin, ndetse ni nanjye washinze FDLR ariko uyu munsi ndi intore, ndi umunyamuryango wa FPR, nkaba ndi umwe mu banyarwanda bakangurira abanyarwanda bahejejwe inyuma n’ingengabitekerezo bari hanze iyo nkabakangurira gutaha no gutahuka.....maze kugerwamo n’imyumvire myiza ya nyakubahwa Perezida wa Repubulika nkaba ndi umunyarwanda ujyenda widunda."

Yakomeje avuga uburyo Leta yabereye umusirikare yarangwaga n’ivanguramoko ndetse no gutesha agaciro ubwenge bwa bamwe aho avuga ko nuwabaga ashobora kwandika igitabo nta muyobozi wo ku rwego rwo hejuru wamushyigikiraga.

Ati "Ubundi ibyago bibi bibaho bya mbere ni ukugira inshuti y’ikigoryi, ibyago bya kabiri ni ukugira umwanzi ukurusha ubwenge, twebwe twagize inshuti muri Leta twabagamo idashobora guha abantu ijambo, icyo gihe hari abatutsi b’abahanga ariko ntibashoboraga kwandika igitabo ngo ateranye abantu haze na Madamu wa Perezida yicare amutege amatwi, ntibyigeze bibaho! Mumbwire niba hari uwo muzi! ariko uyu munsi Madamu wa Nyakubahwa yaje, arebana na Bamporiki uvuga ngo ni umuhutu, none nanjye wo muri Ex Far wanashinze FDLR mpagaze hano anteze amatwi!"

Yavuze ko ubu yamaze kuyobokwa n’ibyiza by’u Rwanda ku buryo yumva nta cyamubuza gushimira abayobozi b’u Rwanda.

Ati: "Tujye twemera kandi dushime, ..kuba ngana gutya si uko bampaze, ni uko nasogongeye ku byiza bya Perezida wa Repubulika, nabisogongeyeho, ndabigotomera, ndangije mbyiyumvamo,"

Avuga ko kugirango abakiri bato bazabashe kuba mu gihugu kiza kizira amacakubiri bisaba ko abize bazi kwandika begera abafite amateka nka we bakabaha ubuhamya bakabwandika abakiri bato bakabufatiramo amasomo.

Avuga ko aho atuye ari umuhinzi mworozi ukomeye ku buryo n’abanyamakuru mpuzamahanga baza kureba uko abayeho. Yasabye abanyarwanda kwitegura amatora neza bakazashyigikira uwo yise umugeni akazahanyurana umucyo.

"Tugiye kujya mu gihe cy’ubukwe bw’abanyarwanda tuzi twese, kandi umugeni yatangiye kurambagizwa, turashaka ko umukobwa wacu azashyingirwa ntawe uvuga ngo afite inkovu."

Gashugi avuga ko igihe bari bari muri Congo bavumiraga ku gahera Perezida Kagame ariko ubu ngo ibyo yamuvugagaho aho kugirango abisubiremo ururimi rwe rwacika.

Ati: Aho hose twahabaga tuvuga nabi umututsi, uyu munsi nyakubahwa aho kugirango muvuge uko namuvugaga icyo gihe ururimi rwacika."

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 8

  1. Nimwivuge imyato nimugihe, igitero mwagabye mu mashuri mukatwicira abana banze kwitandukanya. mwaraduhekuye turabashyingura bagirwa intwari, namwe muridunda, mwatamitswe ibere ridahumuza natwe agahinda karadushengura. nimutwishime hejuru ni igihe

  2. Ubwose twakwizera gute ? Igihe uvuye mumugambwe wawe ukaba urikubwetagura uwusebya twe nitwe uzabikira ibanga? Gusa FPR yo igira uko ikora ni intore itavangirwa.

  3. Ubwose twakwizera gute ? Igihe uvuye mumugambwe wawe ukaba urikubwetagura uwusebya twe nitwe uzabikira ibanga? Gusa FPR yo igira uko ikora ni intore itavangirwa.

  4. Uri founder wa FDLR, none uri umunyamuryango wa FPR? Ibyo urumva bimariye iki abanyarwanda? Icyakagize umumaro nuko wari kuza uvuga ko wasenye FDLR, warangiza ukaba uri umunyamuryango wa FPR, naho ibindi uri kuvuga urabivugishwa nicyo ushaka gushyira mu gifu, kuko na FDLR iyo uvuga wayivuyemo kubera impamvu zishobora kuba zigendanye nicyo wakuragamo bivuze ko nubu FDLR iguhamagaye ikakwereka aho wakura amaronko aruta ayo uri kubona sinshidikanya ko utagenda, yewe ibi uvuga uyu munsi byivanguramoko nigihe washingaga FDLR warubizi ark wanze kugira icyo ukora ngo ivanguramiko icyo gihe rihagarare kugeza ubwo 1M yabantu ishira none uje kutubwira ibyo utakoze wakagombye kuba warakoze. Wakishe witubeshya turabazi abantu nkawe tumaze kubamebya

  5. Uri founder wa FDLR, none uri umunyamuryango wa FPR? Ibyo urumva bimariye iki abanyarwanda? Icyakagize umumaro nuko wari kuza uvuga ko wasenye FDLR, warangiza ukaba uri umunyamuryango wa FPR, naho ibindi uri kuvuga urabivugishwa nicyo ushaka gushyira mu gifu, kuko na FDLR iyo uvuga wayivuyemo kubera impamvu zishobora kuba zigendanye nicyo wakuragamo bivuze ko nubu FDLR iguhamagaye ikakwereka aho wakura amaronko aruta ayo uri kubona sinshidikanya ko utagenda, yewe ibi uvuga uyu munsi byivanguramoko nigihe washingaga FDLR warubizi ark wanze kugira icyo ukora ngo ivanguramiko icyo gihe rihagarare kugeza ubwo 1M yabantu ishira none uje kutubwira ibyo utakoze wakagombye kuba warakoze. Wakishe witubeshya turabazi abantu nkawe tumaze kubamebya

  6. Uri founder wa FDLR, none uri umunyamuryango wa FPR? Ibyo urumva bimariye iki abanyarwanda? Icyakagize umumaro nuko wari kuza uvuga ko wasenye FDLR, warangiza ukaba uri umunyamuryango wa FPR, naho ibindi uri kuvuga urabivugishwa nicyo ushaka gushyira mu gifu, kuko na FDLR iyo uvuga wayivuyemo kubera impamvu zishobora kuba zigendanye nicyo wakuragamo bivuze ko nubu FDLR iguhamagaye ikakwereka aho wakura amaronko aruta ayo uri kubona sinshidikanya ko utagenda, yewe ibi uvuga uyu munsi byivanguramoko nigihe washingaga FDLR warubizi ark wanze kugira icyo ukora ngo ivanguramiko icyo gihe rihagarare kugeza ubwo 1M yabantu ishira none uje kutubwira ibyo utakoze wakagombye kuba warakoze. Wakishe witubeshya turabazi abantu nkawe tumaze kubamebya

  7. FDLR yashinzwe na major Mugaragu Leo na minister mukantabana marcerine wowe koko kuki ubeshya abanyarwanda niba ari amaco y inda icara urye niba ari ukwihisha ngo batagufunga wikongeramo ibinyoma nkibya kigurube

Tanga Igitekerezo