NYAGATARE: Basigaye bigengesera mu gutanga amakuru kubera ingaruka bibagiraho

Abaturage bo mu karere ka Nyagatare by’umwihariko mu murenge wa Gatunda bavuga ko babangamiwe n’ihohoterwa ribakorerwa mu gihe batanze amakuru ku bitagenda neza rimwe na rimwe bamwe bagakurwa mu mirimo bari bafite. Ubuyobozi bw’uyu murenge butangaza ko ibyo atari byo kuko nta muturage wo muri uyu murenge urahohoterwa bitewe n’uko yavugishije itangazamakuru.

Abaturage bo mu tugari twa Cyagaju na Nyururema mu murenge wa Gatunda ho mu karere ka Nyagatare, bababajwe bikomeye n’ihohoterwa bakorerwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze igihe batanze amakuru cyangwa se igihe bababonye bavugana n’itangazamakuru.

Kalinda Emmanuel(izina ryahinduwe kubera umutekano we) yari yanze kuvugana n’itangazamakuru bitewe nibyo yabonye bakoreye mugenzi we igihe bamubonaga avugana n’itangazamakuru.

Ati”ariko ntimugashukane, wowe nibyo uraje amakuru ndayaguhaye urigendeye nyuma uzi ibimbaho? Ubu se ninde utazi ibyabaye kuri Kazungu? Ibyo bamukoreye ntitwabirebaga kubera ko yatanze amakuru, ukuntu bamukubise hano mu isoko ntawe utabizi.”

Jean Paul we ati” Njye nakuwe mu bantu bakoraga muri VUP bitewe n’uko natanze amakuru y’uburyo VUP idukoresha ubundi ntiduhembe, hano iyo utanze amakuru ubundi uba witeguye n’ingaruka z’iri bukurikireho.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gatunda, Ingabire Jane atangaza ko ibyo abaturage bavuga ntaho bihuriye n’ukuri kuko nta hantu na hamwe bigeze bahura n’iki kibazo.

Yagize ati”Oya ntabwo ari byo, icyo kibazo nta hantu na hamwe turahura nacyo, ahubwo nkeka ko ari impungenge za kimuntu baba bifitiye bavuga ngo dutanze amakuru bishobora kugenda uku n’uku. Ibyo bya VUP nabyo navuga ko atari byo, kuko kugira ngo umuntu ave cyangwa ajye muri VUP hari amabwiriza akurikizwa, ndetse nakubwira ko abaturage ubwabo ari nabo bishyirira abantu muri VUP, ahubwo ushobora gusanga yarakuwemo hagendeye ku mabwiriza yo gushyira cyangwa gukura umuntu muri VUP we akabyitirira ko yakuwemo bitewe n’uko afitanye ikibazo n’umuyobozi.”

Ingabire yavuze ko agiye gukurikirana niba ibyo abo baturage bavuga aribyo ariko anabasaba kujya bagaragaza ikibazo cyabo mu buyobozi igihe bahohotewe.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo