Ubuhamya bwa Mukandereyimana wamaze iminsi 38 afungiye mu bitaro bya Byumba

2

Ibitaro bikuru by’akarere ka Gicumbi byafungiye mu bitaro umurwayi iminsi 38 bimuhora kutabona amafaranga yo kwishyura ubuvuzi yaherewe muri ibyo bitaro kuko nta bwisungane mu kwivuza (Mutuelle de santé) yagiraga.

Umubyeyi witwa Mukandereyimana Chantal utuye mu Kagari ka Ngondore mu Murenge wa Byumba ho mu karere ka Gicumbi avuga ko yageze mu bitaro ku itariki 15 Gicurasi 2017 aje kubyara ariko akaba atari yarishyuye ubwisungane mu kwivuza, ibitaro byaramugwatiriye bitegereza ko abavandimwe be bazaza kumwishyurira biraheba.

Mukandereyimana asobanura byo kugwatirwa kwe yagize ati: “nkimara kubyara banze ko ntaha kuko nta mafaranga yo kwishyura ibitaro nari mfite kandi nta na mituelle nagiraga. Bari bazi ko mu rugo bazansura noneho bakabishyuza; rero nabo ntibaje kuko batinyaga gufungwa.”

Uyu mubyeyi akomeza avuga ko iminsi yamaze mu bitaro yari imugoye cyane kuko nta muvandimwe we washoboraga gutinyuka kumugemurira kuko bari bazi ko bakwishyuzwa mituelle n’andi mafaranga y’ibitaro.

Ati: “Urabona nari mfunzwe ntemerewe kujya hanze, hari abagiraneza bazanaga ibyo kurya nanjye bakampa; hari n’abandi bateka buri wa Gatanu nabo bangaburiraga ariko inshuro nyinshi naraburaraga nkanabwirirwa, umwana yabura icyo yonka akarara arira.”

Twizeyimana Jean de Dieu, umuyobozi w’ibitaro bya Byumba ntahakana ko bajya bagumana abarwayi mu gihe batabonye amafaranga y’ubwishyu baba bahawe ariko ntiyemeranya n’uyu murwayi igihe bamaramo.

Twizeyimana yagize ati: “iyo umurwayi tumaze kumuvura tugasanga nta mafaranga afite, turamugumana hanyuma tukabaza mu murenge aturukamo niba adashoboye kwiyishyurira koko cyangwa niba ari uburwayi bwamutunguye. Iyo tumaze kubimenya hari impapuro adusinyira agataha ariko ntituba tumusoneye aba agomba kuzishyura kandi ntashobora kurenza icyumweu ari mu bitaro.”

Ku minsi uyu mubyeyi avuga yamaze muri ibi bitaro, Twizeyimana ntayemera kuko ngo nta murwayi bashobora kugira ingwate igihe kirenze icyumweru kandi akavuga ko ikibazo cy’uyu mubyeyi atakizi.

Mu bitaro bya Byumba kimwe n’ahandi mu gihugu hakunze kumvikana abarwayi babuzwa gutaha bakamara iminsi runaka bazira ko babuze amafaranga yo kwishyura ubuvuzi baba bahawe, Minisiteri y’Ubuzima(Minisante) yatangaje ko nta mabwiriza yigeze iha ibitaro yo kugwatira abarwayi babuze ubwishyu nyuma yo kuvurwa.

Patrick Rurinda

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

  1. Ariko ibitaro byagorwa we.uratwite,nta mutuelle,utegereje kujya kubyarira kwamuganga ese ubwo niba utifashije reta yakagombye kuba ikwishyurira ahubwo bene nkamwe muba muyajyana murwagwa ngo nzabyara mbacike .abayobozi bagorwa pe

Tanga Igitekerezo