Kwamamaza

IJWI RY’UMUTURAGE

Mu myaka itatu, ikibazo cy’abacitse ku icumu batagira aho baba kizaba cyakemutse burundu

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Mu myaka itatu, ikibazo cy’abacitse ku icumu batagira aho baba kizaba cyakemutse burundu

Ruberangeyo Theophile umuyobozi wa FARG

Umuyobozi w’ikigega cyashyiriweho gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye (FARG) avuga ko bihaye imyaka itatu yo gukemura burundu ikibazo cy’abacitse ku icumu badafite aho baba.

Imyaka 23 irashize Jenoside yakorewe Abatutsi muri mata 1994 ibaye. Kugeza ubu haracyari abarokotse jenoside batagira aho baba kandi batishoboye.

Leta y’u Rwanda ndetse n’imiryango nterankunga bagiye bashyiraho gahunda zitandukanye zo gukemura iki kibazo arikona n’ubu ntikirarangira.

Ruberangeyo Theophile umuyobozi wa FARG mu kiganiro na Makuruki, yatangaje ko iki kibazo kigihari koko .

Ati "Turabizi barahari. Mu mwaka wa 2010 habayeho ibarura ry’abubakiwe n’abasigaye kubakirwa, kugeza nko muri 2013 wa mubare twabaruye uba urarangiye kuko twari dusigaje amazu 500 mu mujyi wa Kigali. Twongeye gukora irindi barura tuza kubona imiryango 1687 y’abatagira aho baba.”

Ruberangeyo avuga ko bibajije aho abo bantu bava ariko baza gusanga ari abari abana babaga mu miryango nyuma ikaza kubirukana ngo bajye gusaba amazu muri FARG.

Icyakora avuga ko ubu bihaye imyaka itatu yo kuba barangije burundu ikibazo cy’abacitse ku icumu batishoboye badafite aho baba.

Ati:”Dukurikije inkunga tubona, tuvana muri minisiteri y’imari n’amasezerano twagiranye na bo, twihaye gahunda ko mu myaka itatu tuzaba turangije icyo kibazo wenda hagasigara umuntu umwe umwe nawe waza nyuma uko ubu iyo miryango dufite tuzaba tuyirangije."

Ruberangeyo kandi avuga ko banafashe ingamba zo kubakira umuryango aho kubakira umuntu ku giti cye.

Ati "Ubu rero twanafashe ingambo zo kubakira umuryango. Twubakira umuntu umwe umwe ntabwo twazabivamo cyane cyane ko twubaka twubakira wa muryango wasenyewe twongera gusubizaho ya nzu yabo ya mbere.”

Uretse abatagira aho baba, hari n’ikibazo cy’abafite amazu ashaje amaze igihe kandi yubatswe nabi mu myaka yo ha mbere, Ruberangeyo avuga ko aba nabo bazasanirwa ariko kandi ngo iziri kubakwa ubu zizaba ari inzu zikomeye zizamara igihe.

Ati:”Inzu turimo kububakira ni inzu ihenze imwe byibuze iri mu gaciro ka miliyoni zirindwi mu gihe nko myaka ya mbere dutangira kububakira wasangaga inzu imwe yarabaga ifite agaciro nkak’ibihumbi 600.”

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza