Kwamamaza

IJWI RY’UMUTURAGE

Kirehe:’Abubatse amashuri i Gahara bararira ayo kwarika

Yanditswe

kuya

Kirehe:’Abubatse amashuri i Gahara bararira ayo kwarika

Abafundi n’abayede bubatse ku ishuli rya Rwimondo riherereye mu Murenge wa Gahara mu karere ka Kirehe barasaba kurenganurwa ngo kuko bubatse ntibishyurwe.

Aba bubabtsi bavuga ko ubuyobozi bw’umurenge bwabatse impapuro zigaragaza imyenda bafitiwe zikabuherana kugeza n’uyu munsi.

Abafundi n’abayede bubakaga iri ishuri rya Gashongora ishami rya Rwimondo bavuga ko bubatse amashuri bakamburwa, banagana ubuyobozi bw’Umurenge ngo bubishyurize bukarigisa impapuro bishyurizagaho.

Baganira na Makuruki basabye ko inzego zibishinzwe zibarenganura.

Bavuga ko iyo bagerageje kubaza ubuyobozi bw’inzegoz’ibanze bubarangarana ndetse bukagerageza gukumira abagerageza kugeza icyo kibazo ku nzego zo hejuru. Urugero batanga ni ubwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame aheruka gusura aka Karere ka Kirehe.

Ubuyobozi bw’uyu murenge wa Gahara bushinjwa n’abaturage kubambura impapuro bishyurizaga ho, bwo buvuga ko ku bufatanye n’Akarere ka Kirehe, bugiye gukurikira na rwiyemezamirimo wubakishaga ishuri kugira ngo yishyure aba baturage,ariko bugahakana bwivuye inyuma ko ntawigeze abaka impapuro dore ko nta n’uwo babujije kuzamura ikibazo cye ku nzego zo hejuru.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahara Ntambara John yavuze ko ikibazo bagiye kugikurikirana ariko ko ibyo kubambura impapuro atari byo.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, MUZUNGU Gerald yavuze ko iki kibazo atari akizi ngo ariko nasanga ari byo azasaba ubuyobozi bw’Umurenge gusubiza abaturage impapuro zabo kuko atari bwo bwabakoreshaga.

Uyu muyobozi yongeyeho ko akazi gasigaye kazaba ako gukurikirana uwo Rwiyemezamirimo wubakishaga ishuri.

Amafaranga aba bafundi n’abayede bavuga ko bafitiwe ni 520 000 Frw ashobora no kurenga kuko abagaragaza ikibazo ari 21 kandi abakozi bararengaga uwo mubare.

Lucien KAMANZI./Makuruki.rw

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza