Kigali : Igorofa ye yatejwe cyamunara none n’inzu abamo iri ku isoko kandi ngo atarabuze ubwishyu

3

Mukakimenyi Fays uvuga ko ari kurenganywa

Mukakimenyi Fays arasaba inzego za Leta kumurenganura nyuma yo gukorerwa ibyo yita akarengane agatwarwa inzu y’igorofa none ubu n’iyo abamo ikaba iri gutezwa cyamunara kandi ngo atarabuze ubwishyu.

Mukakimenyi Fays utuye mu Murenge wa Kimironko, Akarere ka Gasabo avuga ko umugabo we Gatema Steven yarezwe kwica umuntu icyaha kikamuhama ariko akaza gutoroka.Icyakora ngo umugabo we yatorotse yari yaraciwe impozamarira ya miliyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda .

Abamwakaga impozamarira baramubuze bahita baza guteza cyamunara inzu ya etaje ya Mukakimenyi wari umugore we ariko batarasezeranye.

Iyi etaje batwaye ngo Mukakimenyi yari yarayitanzeho ingwate muri Banki y’abaturage. Mu kuyiteza cyamuranara, avuga ko haje abapolisi bari kumwe n’umuhesha w’inkiko n’abandi bantu bagera kuri 30 ndetse n’umwavoka waburaniraga abasabaga impozamarira, bagasohora ibintu byari muri etaje bakabita hanze.

Uyu mudamu avuga ko yabajije icyo bamuhora ngo bamubwira ko niyongera kuvuga bamushyira muri fuso bakajya kumufunga. Yitabaje Polisi imusaba kuyiha abari kumusohorera ibintu ngo bayivugishe ariko ngo ibahamagaye banga gufata telephone.

Uyu mudamu avuga ko inzu byarangiye bayitwaye ngo hishyurwe izo mpozamarira z’icyaha uwari umugabo we yakoze.

Uyu mubyeyi kandi avuga ko ikimubabaza kurushaho ngo ari uko atigeze amenyeshwa iby’ayo mafaranga y’impozamarira ngo kuko nk’umuryango iyo babimenyeshwa bari kuyashaka bakayishyura aho gutwarirwa inzu yari ifite agaciro karenga miliyoni 100.

Mukakimenyi ngo inzu ye ikimara gutwarwa banki y’abaturage yari iyifiteho ingwate yaje kuvuga ko yabagurishirije ingwate maze nayo ihita ivuga ko igomba kugurisha inzu atuyemo iri ku Kimironko.

Avuga ko yahise arega iyi banki arayitsinda ariko nyuma iza kuyiteza cyamunara ivuga ko yajuriye . Avuga ko iryo jurira atarizi kandi ko atigeze aburana.

Ati :” Nabonye baza kugurisha inzu nari ntuyemo ndababwira nti ese ko twaburanye nkabatsinda ibi ni ibiki muje kunkorera? Nuko barambwira ngo basubirishijemo urubanza, nti ese kuki mutambwiye ngo nze tuburane? Barambwira ngo barambuze?”

Uyu mubyeyi ngo yagiye ku rukiko asubirishamo urubanza abwirwa ko agomba kuza kuburana ubujurire tariki ya 15/5/2017 ariko ngo yatunguwe n’uko tariki ya 26/4/2017 ba bantu bashakaga kugurisha inzu ye baje kongera kuyiteza cyamunara ariko ngo babonye itangazamakuru bariruka barabisubika.

Mukakimenyi avuga ko atabuze ubwishyu bwa banki ngo kuko yatangiye kwishyura mu gihe gikwiye kandi yishyura neza buri kwezi kandi ko ngo aracyafite imyaka 10 yo kurangiza kwishyura.

Ati :” igihe nagombaga gutangirira kwishyura nicyo natangiriye kandi buri kwezi nishyuraga neza, ubu nari nsigaranye imyaka 10 yo kurangiza kwishyura ndumva nari mbasigayemo miriyoni nka 12 .”

Ubwo twavuganaga yavuze ko ngo yaje kuvumbura irindi tangazo rivuga ko tariki ya 18/5/2017 umuhesha w’inkiko Muhire Michael azagaruka guteza cyamunara inzu ye.



Izi nizo nzu Mukakimenyi avuga ko ari gutwarwa kucyo yita akarengane

Mu kiganiro Makuruki.rw yagiranye n’umuhesha w’inkiko Muhire Michel uri guteza cyamunara iyi nzu, yavuze ko afite amategeko ibyo akora ari kubahiriza amategeko.

Yavuze ko icyemezo cy’urukiko bafite nta kindi kigeze kikivanaho, kubw’ibyo ngo kuba urukiko rutarabikoze ni uko rufite impamvu .

Ati” Dufite icyemezo cy’urukiko kandi buriya icyemezo cy’urukiko kivanwaho n’ikindi cyemezo. Yagombaga gusaba urukiko ko rubihagarika, niba rutarabikoze rero ni uko ubwo rwabonaga atari ngombwa.”

N’ubwo uyu muhesha w’inkiko yatubwiye gutya ariko Mukakimenyi we yatweretse urupapuro rumutumira kuzajya kuburana isubirishamo ry’urubanza tariki ya 15/5/2017, gusa uyu muhesha w’inkiko we akavuga ko ngo yasabye atinze.

Ati :”Ubundi ubusabe buba bitarenze amasaha 48, we rero ntabwo yahise abikora yasabye urukiko ko rubihagarika urukiko rurabyanga, ibyo ntiyabikubwiye. “

Mukakimenyi avuga ko yaburanye agatsinda ari nayo marangizarubanza yari afite ariko nyuma banki n’abayiburanira bakajya kujurira atabizi ntahamagarwe ngo aburane , agashiduka abona baje guteza cyamunara inzu ye.

Kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru twagerageje kuvugana n’ubuyobozi bwa Banki y’abaturage ariko ntibyadukundira.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 3

  1. Ariko amabanki yikigihe asigaye yifuza guteza cyamunara imitungo yabandi gusa!uziko muricyigihe ntamuntu ugipfa kuguza ngo arangize kwishyura badateje ibye! umuntu ajya kwaka inguzanyo,bakamwakirana yombi ariko yamara kuyasinyira bagahita bamuvanaho amaboko,icyiza nuko umuntu yareka inguzanyo zabo kabisa @armstrong_ wihuye

  2. Ariko akarengane gakorerwa abanyantege nke kazashira ryari ese abo bashaka kurya ibyo bataruhiye bitwaje ububasha bafite kandi banabukoresha munzira zitari nziza babona ko bizabahira?

Tanga Igitekerezo