Kwamamaza

IJWI RY’UMUTURAGE

Gasabo: Ikigo cy’ishuri na MTN baratabaza nyuma yo kumara imyaka isaga ibiri bishyura WASAC amazi badakoresha

Yanditswe

kuya

na

Mugemanyi Jean Paul
Gasabo: Ikigo cy’ishuri na MTN baratabaza nyuma yo kumara imyaka isaga ibiri bishyura WASAC amazi badakoresha

MTN Rwanda ishami rya Remera n’ishuri Remera Catholique II bamaze imyaka isaga 2 nta mazi

Mu murenge wa Remera, akagari ka Rukiri ya kabiri ahazwi nko kwa Rwahama, bimwe mu bigo bihakorera biratabaza nyuma yo kumara igihe kinini byishyura ifatabuguzi ry’amazi batabona.

Makuruki.rw iganira na bimwe mu bigo bihakorera birimo ikigo cy’amashuri abanza cya Remera Catholique II, ikigo cy’itumanaho cya MTN Rwanda ishami rya Remera, bayitangarije ko bafite ikibazo cy’ingutu cyo kubura amazi kandi bishyura ifatabuguzi ryayo buri kwezi.

Tukigera muri iki kigo cy’amashuri abanza cya Remera Catholique II twasanze ahagenewe guca amazi bahabwa na WASAC hadakora mu gihe ikigo nk’iki kibarizwamo abanyeshuri bagera ku 2000 bakenera amazi mu buzima bwa buri munsi harimo ayo bifashisha mu gukora amasuku, kunywa ndetse n’ibindi.

Tuganira n’umuyobozi w’iki kigo Mujawamariya Odette, yadutangarije ko bamaze imyaka ibiri bishyura ifatabuguzi ry’amazi batabona nyamara bagahora bizezwa ko bizakemuka ariko amaso akaba yaraheze mu kirere.

Uyu muyobozi avuga ko iyo batanze ikibazo cyabo ngo babwirwa ko ikibazo cyananiranye kubera imiterere mibi yaho bari.

Yagize ati: “iyo tuvuze ikibazo cyacu batubwira ko bagiye kubikora, bigeze no kuza barapima batubwira ko bagiye kubikora gusa na nubu iyo tuvuganye n’umukozi wa WASAC atubwira ko bakiri kubyigaho byananiranye kubera turi hejuru tukibaza niba ari twe twenyine dushobora kubura amazi mu gihe nko kuri stade n’ibindi bigo bidukikije bayabona.”

Urebye umubare w’abanyeshuri, abarezi n’abandi babarizwa muri iki kigo, biragoye kwiyumvisha uburyo bita ku isuku mu gihe imyaka ibiri ishize batagira amazi. Gusa ngo babaye bishakiye ibisubizo birimo kwifashisha ibigega bifata amazi y’imvura akaba ari na yo bakoresha mu mirimo yose gusa kuri ubu byinshi muri ibi bigega ngo bimaze igihe bitarimo amazi bitewe n’imvura imaze iminsi itagwa.

Muri iki gihe cy’impeshyi ngo batuma abana amazi cyangwa se bakifashisha imodoka mu kuvoma amazi, aho avuga ko ibaca agera ku bihumbi 90.000 buri cyumweru nyamara n’amazi babona akaba adahagije kandi n’ubushobozi bukaba bukiri imbogamizi kuri iki kigo.

Tuvugana n’umukozi wa MTN Rwanda na yo iri mu bafite iki kibazo, Ngizweninshuti Albert, ushinzwe ibyo gutanga ubufasha ( Facility supervisor), yatubwiye ko bo bamaze umwaka urenga batabona amazi kandi bayishyura, ndetse bakaba baratanze ikibazo cyabo inshuro nyinshi bikarangira nta musaruro bitanze.

Gusa avuga ko ikibazo yagerageje kugikurikiranira hafi agasanga kiri rusange aho ngo ababona amazi baba bokoresheje imbaraga nyinshi ari byo yita ( Cas de force mageur), akemeza ko ibi bibateza igihombo kinini.

Yagize ati: “na twe iki kibazo kiraduhombya cyane kuko tugura amazi agera ku bihumbi 700 buri kwezi.”

Yakomeje avuga ko bifuza kubona amazi nk’abandi kandi bakajya bahabwa amakuru afatika y’uko ikibazo kirimo gukemurwa umunsi ku wundi.

Makuruki.rw iganira n’umuyobozi ushinzwe iby’amazi mu kigo WASAC ishami rya Remera, Etienne Rutagengwa, yadutangarije ko iki kibazo cy’amazi amaze igihe kinini ataboneka muri aka gace bakizi, ndetse ngo bakaba bari kugikoraho gusa akavuga ko imiterere y’aho ibi bigo biherereye ituma bigorana kubagezaho amazi, binatuma avuga ko nta cyizere cy’uko aya mazi yahaboneka ku buryo burambye.


Mu ishuri rya Remera Catholique II robinet zatoye umugese kubera kutabamo amazi


Abanyeshuri bo kuri Remera Catholique II bakoropesha amazi y’intica ntikize bitewe n’uko nta mazi ahagije ikigo kigira

Mugemanyi Jean Paul

MAKURUKI.RW

IBITEKEREZO

  • Pasi Yanditse:

    None c bishyura buri kwezi kandi ntayo babona? Urwo ni urujijo ahubwo bayabona rimwe na rimwe ariko WASAC ntiyabona icyo iheraho ibishyuza kuko yishyuza nyuma ikurikije amazi yakoreshejwe.

  • Regis Yanditse:

    Mana we ni ukuri nibagerageze babashakire amazi kdi ayo y imvura bajye bayarondereza iki bashake uburyo bashakisha amasoko bayakabute!!

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza