Kutumvikana kwa Kaminuza na MINECOFIN byatumye abacuruzi n’abakozi bamara imyaka 4 bicira isazi mu jisho

Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rukara

Abakozi bubatse inzu y’ubushakashatsi (Laboratory) muri kaminuza y’u Rwanda ishami ry’uburezi rikorera I Rukara (Rukara College of Education), ndetse n’abacuruzi batanze ibikoresho byo kubaka iyi nyubako, kuri ubu bararira ayo kwarika nyuma yo kwamburwa na rwiyemezamirimo asaga Miliyon 21.

Aba bacuruzi bavuga ko bahaye kampani ya Seller Company yubakishaga iyi nyubako muri kaminuza ya Rukara ibikoresho by’ubwubatsi ibizeza kubishyura, ariko ngo imyaka ikaba ikabakaba ine batarishyurwa amafaranga yabo.

Mu bacuruzi n’abakozi baganiriye na Makuruki.rw, bavuze ko kwamburwa izi Miliyoni byabateye ubukene bukabije ndetse na bamwe mu bacuruzi bakaba barafunze imiryango bitewe n’igihombo batewe n’uyu rwiyezamirimo.

Umwe muri bo yagize ati”Twese hamwe n’abakozi babubakiye iyi nyubako twambuwe na rwiyemezamirimo Miliyoni 21, rwiyemezamirimo yaragiye, inyubako yubakwaga guhera muri 2012 none yaruzuye aragenda, rwose ntakubeshye njye narahombye nanafunze imiryango kandi si njye jyenyine n’abagenzi banjye ni uko.”

Aba bacuruzi n’abakozi bubatse iyi nyubako, bavuga ko ikibazo cyabo bakigejeje ku buyobozi bw’akarere ka Kayonza, maze ngo bubabwira ko bari kugikurikirana ariko kugeza ubu ngo nta cyakozwe bakaba basaba ko ubuyobozi bwashyira imbaraga mu kubishyuriza amafaranga kuko ngo ubukene bubamereye nabi.

Twageregeje kuvugana n’umuyobozi wa kampani yubakishije iyi nyubako ntibyadukundira ariko tubasha kuvugana n’uwari ushinzwe kugenzura imirimo y’iyi nyubako Ahishakiye Jean Marie Vianney maze adutangariza ko ibyo aba bakozi n’abacuruzi bavuga ari ukuri.

Yagize ati”Iyo Laboratory nayubakishije kugeza igeze ku kigero cya 75%, nta n’umwe wishyuwe. N’abacuruzi baduhaye ibicuruzwa ntayo babonye, ikibazo cyabayeho, kaminuza ya Rukara yavuze ko itazongera kwishyura ibikorwa remezo ko ari MINECOFIN izabyishyura.

Yakomeje agira ati"Haza kubaho ikibazo cy’uko rwiyemezamirimo watsindiye isoko atari we wubatse, ubundi uwatsindiye isoko siwe wubatse yahererekanyije amasezerano na Seller Company, MINECOFIN ivuga ko izishyura uwatsindiye isoko ariwe Real Contractors ariko kaminuza yanga ko amafaranga ahabwa umuntu utarakoze kuko ntiyari no kwishyura abakoze, na MINECOFIN na yo ivuga ko itakwishyura umuntu utaratsindiye isoko ni cyo kibazo cyabayeho.”

Yakomeje avuga ko Seller Company yageze hagati kubera kugarizwa n’imyenda inanirwa kuzuza iyi nyubako, ivamo abandi baraza barayuzuza. Ahishakiye yemeza ko Seller Company irimo umwenda abubatse iyi nyubako ya Kaminuza ya Rukara ungana na Miliyoni 16,827,000 z’amafaranga y’u Rwanda ndetse n’abacuruzi ngo bakaba barambuwe agera kuri miliyoni 5 kandi ko ngo hashize imyaka ikabakaba ine batarishyurwa.

Dr. Gahima Charles, umuyobozi wa kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rukara, yemeje ko rwiyemezamirimo wa mbere (Real Contractors) yananiwe imirimo agashyiraho undi, nyuma MINECOFIN igashaka kwishyura uwatsindiye isoko ariko kaminuza ikabyanga kuko ngo hari benshi bari kubihomberamo, byatumye ikibazo kigera no mu nkiko ariko ubu ngo kikaba cyarakemutse ndetse ngo hakaba habura igihe gito aba bakozi bakishyurwa.

Yagize ati”Rwiyemezamirimo wa mbere (Real Contractors) yananiwe kubaka azana mugenzi we (...) MINICOFIN ivuga ko izishyura uwatsindiye isoko natwe turabyanga kuko abakoze n’abatanze ibikoresho byubatse bari kubihomberamo, byabaye ngombwa ko bajya mu nkiko rwiyemezamirimo wa kabiri aratsinda ndetse anemera ko dukora lisiti y’abo abereyemo imyenda, bamwishyura tukayakataho agafata asigaye.”

Yakomeje avuga ko haje kuvuka ikibazo cy’uko uyu rwiyemezamirimo yatse Leta indishyi z’akababaro ariko ngo Leta na yo ikavuga ko atari yo yamuhemukiye, ahubwo ngo akaba yarahemukiwe na rwiyemezamirimo. Gusa ngo kuri ubu yamaze kubatangariza ko izo ndishyi yaziretse akaba akeneye amafaranga ye ndetse na kaminuza ngo ikaba yaramusabye kubishyira mu nyandiko ubundi akishyurwa kuburyo ngo mu minsi mike n’aba bacuruzi n’abubatse iyi nyubako bazaba babonye amafaranga yabo.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo