Kwamamaza

IJWI RY’UMUTURAGE

Ihuzagurika mu butumire bwa Diyoseze ya Kabgayi busohotse ubugira gatatu

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Ihuzagurika mu butumire bwa Diyoseze ya Kabgayi busohotse ubugira gatatu

Diyoseze ya Kabgayi yasohoye ubutumire bwa gatatu butumira abantu muri Yubile y’imyaka 25 abasaseredoti bo muri iyo diyosezi bahawe ubupadiri, ubu butumire bwa gatatu ntiburimo amazina y’abapadiri bahamijwe ibyaha bya jenoside nk’uko bwa mbere bari barimo.

Ubu butumire buje bubaye ubwa gatatu busohotse buje nyuma y’uko ubwabubanjirije bwanezwe guha agaciro abapadiri 2 bari barimo nabo ngo bazakorerwe yubile nyamara barahamijwe ibyaha bya jenoside.

Ubu butumire butanzwe ku nshuro ya gatatu bwo ntibugaragaramo amazina y’aba bapadiri bakoze jenoside nk’uko babihamijwe n’inkiko. Ubu butumire bwa gatatu kandi bugaragaramo ko iyi Diyoseze izasaba imbabazi kubatatiye igihango bagakora jenoside.

bimwe mu bigaragaza ihuzagurika muri ubu butumire ni uko ubutumire bwa mbere bwasohotse burimo amazina y’abakoze jenoside bazakorerwa yubile, musenyeri Mbonyintege abibajijwe avuga ko atari ubwabo nyamara nyuma yaje kwemera ko ari ubwabo gusa akaba atazi uwabusohoye.

Ubutumire bwa kabiri bwaje bugaragaza ko bazakorera yubile aba bapadiri ndetse bushyiramo n’amazina yabo kandi bavuga ko ntacyo bitwaye kubakorera yubile.

Ubutumire bwa gatatu buje amazina y’abapadiri bakoze jenoside bari mu bazakorerwa yubile atarimo kugeza ubu ubu butumire bugaragaza ko bazasaba imbabazi ariko ntibavuga icyo bazasabira imbabazi, ikindi kandi kigaragaza ihuzagurika ni uko ubu butumire buje hasigaye iminsi ibiri ngo iyi Yubire ibe.

Soma inkuru bijyanye hano:
http://makuruki.rw/UBUTABERA/article/Nta-gitangaza-kirimo-kuba-tuzakorera-yubire-abapadiri-b-abajenosideri-Mgr-Mbonyintege

http://makuruki.rw/IYOBOKAMANA/article/Diyosezi-ya-Kabgayi-yasohoye-ubutumire-butomoye-bwa-Yubile-yamaganywe-na-benshi

Abapadiri bari bashyizwe ku rutonde rw’abazakorerwa yubile nyamara barahamijwe ibyaha bya jenoside banabifungiye, ibintu byafashwe nk’agashinyaguro gakomeye ndetse no gukomeretsa abarokotse Jenoside barimo Padiri Emmanuel Rukundo wari warahawe ipeti rya Kapiteni mu ngabo za leta ndetse na Padiri Joseph Ndagijimana wahoze ari Padiri mukuru wa Paruwasi ya Byimana mu gihe cya Jenoside.

Padiri Emmanuel Rukundo yahamijwe ibyaha bya Jenoside n’urukiko rwa Arusha, akatirwa gufungwa imyaka 25 mu mwaka wa 2009, naho mugenzi we Padiri Joseph Ndagijimana akaba yarahamijwe ibyaha bya Jenoside akatirwa gufungwa burundu mu 2008, akaba afungiye muri gereza ya Mpanga.

Uyu muhango uzaba tariki ya 16 Nyakanga uyu mwaka wa 20016 ubwo iyi Diyoseze izaba yizihiza yubule y’imyaka ijana umupadiri wa mbere ahawe ubusaserodoti.

IBITEKEREZO

  • mukecuru Yanditse:

    Andika Igitekerezo Hanoaliko kiliziya gatulika iyo itazi ibyabaye ntibaza ngo bayibwire

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza