Gicumbi: Barinubira amafaranga ya ‘essence’ ngo bakwa iyo bashaka gusarura amashyamba

Bamwe mu baturage bo mu mirenge ya Ruvune na Muko, mu karere ka Gicumbi baravuga ko umuturage utifite adapfa guhabwa icyemezo cyo gusarura ishyamba kuko ngo abakibona batanga amafaranga menshi.

Aba baturage bavuga ko abayobozi b’utugali n’abagoronome b’imirenge ari bo banga kujya gutambagira amashyamba yabo ngo babaheshe ibyemezo.

Umwe mu baturage utashatse ko dutangaza amazina ye yavuze ko umuyobozi w’akagari cyangwa agoronome w’umurenge atakwemera guhaguruka ngo ajye gutambagira ishyamba utamuhaye amafaranga ya essence.

Yagize ati: “kugira ngo agoronome aze atambagire ishyamba ugomba kumushakira aya essence, ikibabaje nuko badusaba n’andi nyuma yo gusarura ugasanga inyungu wakabonyemo uyimariye abayobozi”.

Aba baturage bavuga ko iki kibazo kibabangamiye cyane kuko muri aya mashyamba ngo ni ho bari biteze kubona amafaranga yo kwishyura imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza (Mituelle) ndetse n’amafaranga y’amashuri y’abana babo.

Abaturage bakomeza bavuga ko ikibababaza cyane ngo nuko iyo babuze essence ya agronome babwirwa ko amashyamba yabo ateze nyamara ngo hagira umukire uza kugura ishyamba ryabo ubuyobozi bugahita bumuha icyemezo cyo gusarura ishyamba.

Kalisa Claudien, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruvune avuga ko nta muturage uraza kumubwira ikibazo nk’icyo ariko avuga ko hari amabwiriza bagendereho agenga imisarurire y’amashyamba kandi ko yubahirizwa.

Yakomeje avuga ko iyo ishyamba rigeze igihe cyo gusarurwa umuturage yandika ibaruwa ibisaba agategereza igisubizo. Abajijwe ku mafaranga abagoronome baka abaturage yavuze ko nta kintu abiziho ariko ko agiye kubigenzura.

Murindangabo Yves , Umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi n’umutungo kamere mu karere ka Gicumbi avuga ko akarere gafite politiki yo gusarura amashyamba hashingiwe ku ngano yayo akaba ari yo mpamvu abaturage rimwe na rimwe badahita bahabwa icyemezo cyo gusarura mu rwego rwo kwirinda kumara amashyamba mu karere.

Abajijwe ku bijyanye na ruswa abaturage bashinja inzego z’ibanze, Murindangabo yagize ati: “iyo ari ishyamba rito icyemezo gitangirwa ku murenge ariko akarere kakaba kabizi. Kugeza ubu nta muturage uratubwira ikibazo nk’icyo ariko aramutse ahari yaza akakitubwira tukamufasha”.

Akarere ka Gicumbi gafite ubuso bungana na km2 829 muri bwo, Hegitari 17.575,8 zateweho amashyamba naho Hegitari 6.076,1 zitewemo ibiti bivangwa n’imyaka.

Patrick Rurinda

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo