Kwamamaza

IJWI RY’UMUTURAGE

Gicumbi: Aba-Dasso bubakiye umuryango wari umaze umwaka urara mu ishuri

Yanditswe

kuya

Gicumbi: Aba-Dasso bubakiye umuryango wari umaze umwaka urara mu ishuri

Kuri uyu wa gatatu tariki 05 Nyakanga 2017 urwego rushinzwe umutekano mu karere ka Gicumbi ruzwi nka Dasso rwubakiye inzu umuryango wa Sahinkuye Jean Paul na Mukadepite Angelique usanzwe utuye mu murenge wa Kageyo ho mu karere ka Gicumbi.

Sahinkuye amaze umwaka urenga aba mu ishuri ryigirwamo n’abana b’inshuke kubera ko nta bushobozi yari afite bwo kwiyubakira.

Uyu mugabo ufite uburwayi butamwemerera kweguka aho aryamye avuga ko yaje muri iri shuri kugirango yegere abavandimwe be bajye bamwitaho kuko atishoboye.

Yagize ati: “Ubusanzwe nari ntuye mu Murenge wa Bwisigye ariko nkimara kuba gutya (kudashobora kwiyegura) abavandimwe banjye banzanye hafi yabo ngo bajye bangeraho bitabagoye kuko ubusanzwe mvuka muri uyu murenge.”

Umugore we Mukadepite ashimira cyane urwego rwa Dasso rwamukuye mu ishuri rukamwubakira inzu kuko ngo gutura mu ishuri ryigirwamo yari amaburakindi.

Yagize ati: “Ndashimira aba bantu (Dasso) barakoze cyane kuko kubona umuntu agukuye mu ishuri akakubakira inzu yawe bwite ni umugisha ukomeye. Ndanashimira abaturanyi bose kuko buri gihe batugeraho batuzaniye ibintu bitandukanye.”

Urwego rwa Dasso rwubakiye uyu muryango inzu, ruvuga ko ruzakomeza kuyikorera amasuku yose kugeza irangiye.

Musonera Evariste akuriye Dasso mu Karere ka Gicumbi avuga ko akazi kabo ari ugukorana n’abaturage akaba ari yo mpamvu iyo babonye ikibazo bashoboye bagikemura, icyo badashoboye bakagishyikiriza ubuyobozi bw’akarere.

Mudaheranwa Juvenal, Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi yashimye imikorere y’uru rwego, avuga ko babitezeho umusaruro mwinshi kuko uru rwego rusanzwe rwunganira akarere mu mutekano no mu bindi.

Uru rwego rwubakiye uyu muryango inzu nyuma y’umuhango wabereye ku Biro by’Akarere ka Gicumbi wo kwakira indahiro z’aba Dasso bashya 40 bari basoje amahugurwa yamaze amezi atatu i Gishari.

Biyemeje kubaka iyi nzu kugeza irangiye

Patrick Rurinda/Makuruki Gicumbi

IBITEKEREZO

  • Maisha Yanditse:

    Dushimiye DASSO Gicumbi na abaturage bayishima Ku kigereranyo cya 94% muri raporo ya RGB, nu ubwashize bari batanze mitiweri , bakomereze aho

  • David Yanditse:

    Bravo dasso

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza