Kwamamaza

IJWI RY’UMUTURAGE

Gasabo: Abaturiye irimbi rya Remera barataka ubwambuzi, ubuyobozi bukamaganira kure ibyo bavuga

Yanditswe

kuya

na

Mugemanyi Jean Paul
Gasabo: Abaturiye irimbi rya Remera barataka ubwambuzi, ubuyobozi bukamaganira kure ibyo bavuga

Iri rimbi rikikijwe n’urubingo rwinshi bivugwa ko abajura ari ho bihisha

Mu murenge wa Kimironko, akagari ka Nyagatovu, umudugudu w’Urugwiro, abaturage barinubira ikibazo cyagiye kivugwa cyane cy’ubujura bunakomeretsa bukomeje kubera ahari irimbi rya Remera, gusa ubuyobozi bwo buhakana ibivugwa n’abaturage, bukemeza ko ubujura bwahabaye amateka.

Ukigera ahaherereye iri rimbi, ubona urujya n’uruza rw’abantu bahaca ku manywa. Gusa abaturage bahaca n’abahegereye bavuga ko ntawukihidegembya mu masaha akuze kubera ubujura bwanze kuhacika bwibasira abahanyura.

Makuruki.rw iganira n’abaturage baturiye iri rimbi, bayigaragarije ko batishimiye umutekano muke ubarizwa muri aka gace aho bavuga ko abajura batega abantu bahaca guhera saa yine z’ijoro bakabambura ibyabo ndetse rimwe na rimwe bakanabakomeretsa.

Ibi bikorwa by’ubujura byakunze kuvugwa cyane ahahoze irimbi rya Remera bakunze kwita irimbi ry’abakire, ariko nyuma baza gushyiramo abazamu barinda izi mva kuko hibwaga amakaro n’ibindi bikoresho byubakishije izi mva. Gusa kuri ubu ngo aba bajura baba barimukiye mu rindi rimbi bita iry’abakene rifatanye n’iry’abayisilamu yose aherereye muri akagace dore ko nubwo batemye ibihuru byabaga muri aya marimbi aba bajura bihisha mu gishanga gihinzemo urubingo bakavamo mu kabwibwi bazanywe no kwambura abagenzi.

Aba baturage bavuga ko kuba baratemye ibyo bihuru nta musaruro byatanze kuko ngo nyuma y’iminsi mike bahakoze umuganda bitabujije aba bajura kuhamburira umugabo witwa Rwagasore Jean Damascene wari uhanyuze ahagana saa sita z’ijoro mu ijoro ryo kuwa 31. Gicurasi 2016 aho yambuwe ibyo yari afite harimo amafaranga agera ku bihumbi 30.000 ndetse akanakomeretswa, ibintu byanashimangiwe n’umugore we Uwizeye Sylivie.

Makuruki.rw iganira na Sylivie umugore wa Rwagasore, yagize ati:“yambwiye ko agera hano saa sita, muhamagaye numva itariho (telefone), nagize ngo yagiye kurara kwa shebuja gusa sakumi n’imwe n’igice narongeye icamo menya ko bamwamburiye ku irimbi, namusanzeyo arambwira ngo bamutwaye imbuto yahashye, amafaranga ibihumbi 30.000 ndetse n’umukandara yari yambaje.”


Rwagasore Jean Damascene wambuwe akanakomeretswa aciye mu irimbi rya Remera

Tuganira n’ushinzwe umutekano mu mudugudu w’Urugwiro, Imanizabayo Denis, we ntiyahuzaga n’aba baturage binubira umutekano muke mu mudugudu ayobora ndetse n’iyamburwa ry’uyu mugabo, kuko avuga ko ikibazo cy’uyu mugabo wambuwe n’abajura atakizi ndetse agashimangira ko ikibazo cy’abajura bamburira abaturage mu irimbi cyabaye amateka nubwo abaturage bavuga ko kigihari.

Yagize ati: ikibazo cy’uyu mugabo nta bwo nkizi…, twategetse ko irondo ariho rigomba guhera hariya ku irimbi mbere yuko ryinjira mu midugudu, rero ikibazo cyabajura cyabaye amateka.

Tuvugana n’ushinzwe imibereho myiza mu kagari ka Nyagatovu Dusengimana Jeanette, yavuze ko ubu bujura budaherutse, yemeza ko umuturage wahamburiwe yaba yarambuwe irondo ryerekeje ahandi cyangwa akaba ataratabaje ngo bamutabare kuko irondo riba rizenguruka mu kagari kose. Gusa avuga ko mu gihe icyo kibazo cyaba gikomeje bagiye gukangura irondo rikajya rikora cyane.

Umuyobozi w’umurenge wa Kimironko Karamuzi Godfrey, yavuze ko na we atemeranya n’abavuga ko ku irimbi rya Remera hakiba abajura kuko mu rwego rwo guca ubujura ngo bahashyize itsinda rishinzwe gutema ibihuru abajura bihishagamo, bityo ko bakomeje gushyira imbaraga mu gucunga umutekano waho.

Gusa ku bijyanye n’izitirwa ry’iri rimbi, yavuze ko nk’umurenge nta bushobozi bafite bwo kurizitira bakaba bategereje ingengo y’imari y’akarere kugira ngo bahazitire kimwe no kuhashyira amatara mu buryo bwo guca iki kibazo ku buryo burambye.

MUGEMANYI Jean Paul

MAKURUKI.RW

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza