Gasabo: Irimbi rya Remera riravugwaho kuba indiri y’imbwa zirya abantu

Irimbi rya Remera rivugwaho kubamo imbwa nyinshi ziteza umutekano muke

Ni kenshi hagiye havugwa ikibazo cy’imbwa zizerera mu baturage rimwe na rimwe zigateza umutekano muke aho zirya abantu zikabakomeretsa. Kuri ubu iki kibazo cyagaragaye no mu irimbi rya Remera riherereye mu murenge wa Kimironko, akagari ka Nyagatovu, umudugudu w’Urugwiro, aho ziryihishamo zikarya abantu.

Nyuma yaho ubuyobozi bwijeje abaturage guhangana n’ikibazo cy’abajura bihishaga muri iri rimbi bakambura abantu, kuri ubu aba baturage baravuga ko banahangayikishijwe n’ikindi kibazo cy’uko iri rimbi ryabaye indiri y’imbwa zikomeje kwiyongera zikaba ziteza umutekano muke harimo no kuba zatangiye kurya bamwe mu baturage bahaturaniye .

Nsabayezu Emmanuel, umuturage uhaturaniye twaganiriye, avuga ko ikibazo cy’imbwa zimaze kuba nyinshi muri irimbi rya Remera kibateye inkeke kuburyo bafite impungenge ko kidakemuwe vuba zishobora kwirara no mu baturage dore ko hari bamwe mu baturage bivugwa ko zariye.

Yagize ati: “turasaba ubuyobozi ko bwaza bakadukemurira ikibazo cy’izi mbwa ziri kwiyongera hano mu irimbi kuko abana bakinira hafi yaho, haca abagenzi urumva isaha ni isaha zabarya, turabasaba ko bagira icyo babikoraho vuba.”

Aya makuru kandi aremezwa na Murekeyisoni Francoise Chadia, Rwiyemeza mirimo ushinzwe abacunga umutekano w’irimbi, aho yabwiye Makuruki.rw ko izi mbwa zikunda kuza mu gihe cy’impeshyi, gusa ngo ntibyabuza kugira impungenge z’uko mu gihe zitirukanywemo zishobora guteza umutekano muke haba ku baturiye irimbi, abahanyura ndetse n’abaza gusura imva.

Murekeyisoni kandi avuga ko barimo gukorana n’ubuyobozi bw’umurenge wa Kimironko mu buryo bwo gukemura ikibazo mu maguru mashya.

Tuvugana n’ushinzwe umutekano mu mudugudu w’Urugwiro, Imanizabayo Denis yatubwiye ko izi mbwa ahanini zicika ba nyirazo izindi zigatabwa na bamwe mu banyamahanga baba bazitunze bajya gusubira iwabo bakazita mu Rwanda bityo zigakwirakwira hose zishaka aho ziba.

Uyu muyobozi kandi yemeza ko izi mbwa zatangiye kurya abantu aho zimaze kurya abagera kuri batatu, gusa yizeza abaturage ko bizakemuka vuba kuko bari gukorana n’ababishinzwe kugira ngo gikemuke.

Umuyobozi w’umurenge Karamuzi Godfrey, yavuze ko iki kibazo abaturage bakibagejejeho ubu bakaba baratanze ikibazo mu buyobozi bw’akarere bakaba bari gukorana na RAB kugira ngo hashakwe imiti izafasha mu kwirukana izi mbwa.

Karamuzi kandi akomeza avuga ko bakoranye inama n’ubuyobozi bw’akagari kugira ngo hashakwe abazabafasha muri iki gikorwa ndetse n’ibindi bikoresho bizifashishwa nyuma bagahabwa umuti uzafasha kwirukana izi mbwa mu gihe cya vuba.

MUGEMANYI Jean Paul

MAKURUKI.RW

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo