Gasabo: Nyuma y’imyaka 2 ikigo cy’ishuri na MTN batabona amazi kuri ubu akanyamuneza ni kose

MTN Rwanda ishami rya Remera n’ishuri Remera Catholique II bizeye ko ikibazo cy’ibura ry’amazi kigiye kuba amateka

Nyuma y’uko tubagejejeho inkuru y’uko hari hashize imyaka ibiri Ikigo cy’ishuri ribanza rya Remera Catholique II N’ibiro bya MTN ishami rya Remera batagira amazi meza, kuri ubu ngo ubuzima bwabo bwatangiye guhinduka kuko ibikorwa byose byasabaga amazi bikomeje nkuko byahozeho ndetse ngo bakaba bafite n’icyizere cy’uko iki kibazo cy’amazi cyaba kigiye kuba amateka muri ibi bigo.

Ubwo Makuruki.rw yageraga ku ishuri ribanza rya Remera Catholique II, twasanze ibikorwa byari byarahagaze kubera ibura ry’amazi byasubukuwe biri gukorwa.

Tuvugana n’ubuyobozi bw’iri shuri bwadutangarije ko ugereranyije ubuzima bari babayemo badafite amazi n’ubwo babayemo nyuma y’icyumweru bayabonye, ngo hari impinduka kuko ikibazo cy’isuku nke cyaharangwaga ngo ubu cyakemutse ndetse n’imvune ku bana batumwaga amazi zikaba zitakiharangwa kuko amazi aboneka hafi.

Nsengamungu Aroni ushinzwe imyitwarire y’abarimu n’abanyeshuri akaba anunganira umuyobozi w’iri shuri, yadutangarije ko mu gihe batari bafite amazi byari bigoye kuko bayatumaga abana rimwe na rimwe ntibayazane kuko na bo bayabuze cyangwa bakifashisha imodoka mu buryo bwo kuyagura aho byabahendaga kugira ngo habungabungwe isuku.


Nyuma y’aho ikibazo cy’amazi kibonewe umuti ubu isuku yitabwaho uko bikwiye

Nsengamungu akomeza avuga ko nyuma yaho WASAC ikemuriye ikibazo bari bafite kuri ubu nta mwana ukiza ahetse igikapu n’akajerekani k’amazi cyangwa se ngo umubyeyi abahamagare ababaza impamvu batuma abana amazi. Kuri ubu kandi ngo isuku irakorwa mu mashuri ndetse no mu bwiherero nkuko byahozeho.

Yagize ati:“ Ubu nta mwana uza ahetse akabido cyangwa ngo umubyeyi ahamagare abaza ati ‘ese ko amazi yabuze murayatuma abana gute?’ ubona nta kibazo ubu isuku irakorwa mu mashuri, mu ma toilette (ubwiherero) nkuko byahozeho.”

Yakomeje avuga ko batavuga ko kuba amazi abonetse ari igisubizo kirambye cyane kuko nta gihe kinini bamaze bayahawe gusa bakizera ko kuva barashyizemo amatiyo mashya ikibazo bagikemuye kuburyo anabuze byaba ari ikibazo rusange.

Tuvugana n’umukozi wa MTN Rwanda na yo yari ifite iki kibazo, Ngizweninshuti Albert, ushinzwe ibyo gutanga ubufasha (Facility supervisor), yatubwiye ko bagerageje gukorana na WASAC kugira ngo iki kibazo gikemuke bakaba barafatiye amazi ku wundi muyoboro, gusa ngo n’ubwo ari make bakaba bagikomeje gushaka uko ikibazo gikemurwa aho ku wa mbere tariki 13 Kamena 2016 bazasubukura iki gikorwa bifashisha imiyoboro ikiri mizima.

Ngizweninshuti yakomeje avuga ko WASAC yabijeje ko ikibazo cy’amazi kizakemuka burundu nibamara kubona ikibazo umuyoboro wabahaga amazi wagize bityo bakazajya babona amazi igihe cyose ahari.

Soma inkuru bijyanye http://makuruki.rw/IMIBEREHO-MYIZA/IJWI-RY-UMUTURAGE/article/Imyaka-irasaga-ibiri-bishyura-ifatabuguzi-ry-amazi-batabona


Amatiyo y’amazi yari amaze igihe adakora kuri ubu yongeye gukoreshwa


Aha ni hamwe mu ho WASAC yacukuye irimo gukemura ikibazo cy’ibura ry’amazi

Mugemanyi Jean Paul

MAKURUKI.RW

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo