Kinyinya:Igihe cyatanzwe cyarangiye amatara yo ku muhanda ataraka

Hashize amezi abiri abaturage bo mu Murenge wa Kinyinya bakoresha umuhanda Kinyinya-Birembo bemerewe n’ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali ko amatara yo ku muhanda mushya wa kaburimbo uva mu isanteri ya Kinyinya ukagera mu isanteri ya Birembo azaba yatangiye kwaka bitarenze Kanama 2016.

Icyakora kugeza magingo aya igihe cyatanzwe kugira ngo aya matara abe yatse kirangiye ataraka.

Mu kiganiro Makuruki.rw yari yagiranye n’umuyobozi ushinzwe ibikorwa remezo mu mujyi wa Kigali Eng Ruben Ahimbisibwe yari yatangaje ko habaye ikibazo cyo gutinda kubona ibyuma byakira umuriro w’amashanyarazi bizwi nka Transformateur.

Icyo gihe Ahimbisibwe yavugaga ko ibyo byuma bamaze kubibona , ubwo igisigaye ari ugushyiraho amatara.

Yagize ati : « Hari habayeho ikibazo cya transformer ariko ziri hafi kugera mu Rwanda ku buryo mu mpera z’uku kwezi (Kamena) bizaba byarangiye »

Soma inkuru bijyanye hano:http://makuruki.rw/UBUKUNGU/article/Gasabo-Umwaka-urirenze-amatara-yo-ku-muhanda-Kinyinya-Birembo-ataka

Mu kiganiro MAKURUKI.RW yagiranye n’umuyobozi ushinzwe ibikorwa remezo mu mujyi wa Kigali Eng Ruben Ahimbisibwe yongeye kutubwira ko ikibazo cyakomeje.

Yagize ati: "Twakomeje kugira ikibazo cya transformers ariko ubu batubwiye ko zaje nakubwira umunsi ntarengwa,bitarenze icyumweru amatara araba yaka"

Mu mwaka wa 2014 nibwo umujyi wa Kigali watangije umushinga wo kubaka umuhanda wa kaburimbo uva mu isantere ya Kinyinya ukagera mu yindi santire ya Birembo, byari biteganyijwe ko kuri uwo muhanda hashyirwa amatara azajya amurika mu ijoro.

Gushyira amatara ku mihanda imwe n’imwe yo mu mujyi wa Kigali biri muri gahunda y’umujyi wa Kigali, aho byanagiye bikemura ikibazo cy’umutekano muke waterwaga n’ibisambo byamburaga abantu byitwikiriye.

Jean Paul Mugemanyi

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo