Kwamamaza

IJWI RY’UMUTURAGE

Gasabo: Abaturage barembejwe n’ibikorwa bibi bikorerwa mu gace bise “ Mukubite Umwice”

Yanditswe

kuya

na

Mugemanyi Jean Paul
Gasabo: Abaturage barembejwe n’ibikorwa bibi bikorerwa mu gace bise “ Mukubite Umwice”

Mu karere ka Gasabo, umurenge wa Kimironko mu Kagali ka Nyagatovu umudugudu w’Urugwiro hazwi nka ’Mukubite umwice’ abaturage bahatuye baravuga ko barembejwe n’ibikorwa by’urugomo n’uburaya bikomeje kubateza umutekano muke.

Abatuye muri ako gace bavuga ko ibi bikorwa byiganjemo ubujura, gukubita, ubusinzi ndetse n’uburaya ari bimwe mu biranga aka gace kandi ngo bimaze igihe kinini byaranze gucika.

Mu kiganiro MAKURUKI yagiranye n’abaturage batuye muri aka gace, bayitangarije ko aka gace katigeze gacikamo ibikorwa by’urugomo

Aba baturage bakomeje bavuga ko ahanini igitera urugomo n’uburaya muri aka gace ari ubusinzi buhakorerwa aho usanga abantu basinda nyuma bagatangira kurwana abandi bakajya mu buraya.

Ubu businzi kandi ngo butizwa umurindi n’inzoga z’inkorano zicururizwa muri aka gace.

Umwe mu baturage twaganiriye utashatse kwivuga amazina yagize ati: “ Hano baragukubita bakakumugaza[….] ikibazo ni abasinzi benshi cyane baba hano kandi biterwa na za surudiwili, ikindi uburaya na bwo burakabije byabaye kamere.”

Undi twaganiriye na we yatubwiye ko ikibazo cy’urugomo muri aka gace kihamaze igihe kuko we yatangiye kuhaba guhera 2011 iki kibazo gihari ariko kugeza n’ubu ngo cyarananiranye.

Yagize ati: “ Urugomo rwo rurahari kandi rurasanzwe, aha mpamaze igihe kinini kuva 2011 , Baherutse kuhakubitira umusekirite yaje guhonga indaya ibihumbi 3, na mukanya bakubise abantu babiri rwose nirebera, njye nabiboneye[…] uramutse uhageze saa munani z’ijoro ni bwo wamenya umutekano w’aha hantu uko umeze.”

Aba baturage kandi bavuga ko n’ubwo abacunga umutekano bahari ariko badahagije kuko nko kumanywa usanga ari bwo uru rugomo rukorwa abacunga umutekano badahari, bavuga kandi ko n’iyo baje mu masaha y’ijoro bahava hakiri kare.

Tuganira n’umuyobozi w’umurenge wa Kimironko, Karamuzi Godfrey yadutangarije ko iki kibazo akizi gusa akavuga ko ako gace kagenewe abashinzwe gucunga umutekano mu buryo bwihariye.

Yagize ati: “ Mu minsi ishize twakoze target operation twoherezayo abasirikare na Polisi,hafunzwe utubari ndetse n’abakobwa bicuruza twarabihanangirije….. n’ubu kandi noherejeyo DASSO n’irondo ry’umwuga kugira ngo bajye gushakayo abatagira ibyangombwa.”

Ku bijyanye n’ubucucike bw’abaturage batuye muri aka gace ndetse bakaba batuye mu manegeka ( High risk zone), Karamuzi yavuze ko hari gahunda yo kubimura kuko ari kimwe mu biteza urugomo bitewe n’uko ari ho haboneka amazu ahendutse.

Umuyobozi w’umurenge yihanangirije abantu bakuririza iri zina bahaye aka gace rya ‘ Mukubite umwice’ ngo kuko rihatesha agaciro.

Mugemanyi Jean Paul

MAKURUKI.RW

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza