Ethiopie: Ibizamini bya Leta byatumye Murandasi ifungwa mu gihugu hose

Guverinoma ya Ethiopie yahagaritse Serivise zose za Murandasi (internet) kugirango irinde abashobora gukopera no gukopeza abanyeshuri mu gihe cy’ibizamini bya Leta.

Abaturage ntibigeze bamenyeshwa ko ,murandasi iribufungwe ndetse birakekwa ko abaturage bashobora kutazabona Internet mu gihe kinga n’icyumweru cyose.

Ubu muri Ethiopia imbuga nkoranyambaga zahagaze ariko Guverinoma yahakanye ko ntazindi nyungu zaba zihishe inyuma y’iki gikorwa cyo gukuraho internet mu Gihugu.

Mu mwaka ushize ibizamini bya Leta byaribwe bigenda bikwirakwizwa hifashishijwe murandasi akaba ari na byo byatumye Guverinoma ifata ingamba zikarishye.

Ibi kandi bikozwe nyuma yaho muri Gicurasi ifoto igaragaza ikizamini cyo gutangira amashuli yakwirakwijwe hirya no hino kuri murandasi ndetse bigatuma icyo kizamini gisubikwa.

Inkuru dukesha Africanreview iravuga ko Ethiopia iri mu bihugu biza ku isonga bikunze kufunga murandasi, ibitangaza makuru ndetse n’imbuga nkoranyambaga z’abatavura rumwe na Leta, kandi ikaba ikunze no gufunga imbuga zandika ku burenganzira bwa muntu.

Abaturage batandukanye bamaganiye kure iki cyemeza ndetse bateguye gukora imyigaragambyo. Baratunga agatoki Leta kuba hari izindi nyungu ibifitemo kuko babona bibangamiye uburenganzira by’Abanyagihugu.

Ndayishimiye Thierry

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo