Wannacry, Igitero cy’ikoranabuhanga cyibasiye ibihumbi bya mudasobwa ku isi

Ubutumwa imashini yinjiwemo na virusi ya Wannacry iguha

Kuri uyu wa Gatanu, mudasobwa z’ibigo byinshi byaba ibya Leta n’iby’abigenga zibasiwe n’ibitero bikaze by’ikoranabuhanga byakozwe hifashishijwe virusi yiswe Wannacry.

Aljazeera yatangaje ko nibura mudasobwa ibihumbi 57 mu bihugu 99 ku isi zibasiwe n’iyo virusi. Iyi virusi isaba indishyi kugirango iuagurire ibyo yatwaye ku mashini yawe.

Ubwongereza, Espagne, Taiwan, Uburusiya, na Ukraine ni bimwe mu bihugu ku isi byazahajwe na virusi ya Wannacry cyane.

Ibigo by’ubuzma mu Bwonereza byo hari n’abyanze kuvura abarwayi kubera amakuru atandukanye yari abitse muri mudasobwa yabyo yabuze.

Wannacry ni imwe muri virusi zikorwa hagamije gufunga amadosiye y’umuntu muri mudasobwa ye, kugirango yongere kubasha kuyafungura bigasaba kwishyura amafaranga abakoze virusi bagusaba (ransomware).

Iyi virusi iri kumara kugera kuri mudasobwa yawe, ntubashe kongera gufungura amadosiye ariho.Hrai n’aho ngo ifoto iri muri tableau y’imashini yawe ihita yihindura.
Aljazeera yatangaje ko imashini zibasiwe cyane ari izikoresha uburyo bwa Microsfot Windows.

Imashini yinjiwemo n’iyo virusi, ujya gufungura dosiye runaka hakaza akazu kanditsemo ko urabanza kwishyura amadolari 300 n’uburyo urayishyuramo.Ubwo butumwa kandi bunakwereka ko numara iminsi itatu utarayishyura azikuba kabiri akaba amadolari 600 bakabona kuguha uburyo bwo gufungura amadosiye yawe.

Hari n’aho baguha iminsi runaka ko nishira utarishyura amadosiye yawe uzayabura burundu.

Iyi virusi ikwirakwizwa binyuze muri email, haba kuyikandaho cyangwa kumanura kuri internet ikintu cyatatswe nayo.

Icyakora hari abahanga mu ikoranabuhanga batangaje ko iyo virusi ishobora no kwikwirakwiza ubwayo, imashini zikagenda ziyihana bitewe na sisiteme imwe zikoreshwa yatatswe.

Abahanga mu ikoranabuhanga bagiriye inama abamaze kwinjirirwa n’iyo virusi kutishyura amafaranga basabwa ngo kuko nta cyizere ko uyishyuye bagufungurira imashini.

Icyo wakora ngo wirinde

Ishami rishinzwe ubwirinzi bwa virusi muri Microsoft ryatanze inama umuntu ashobora gukurikiza.

1.Shaka antivirusi nshyashya ariyo ukoresha mu mashini yawe

2.Reba neza niba software ukoresha zigezweho

3.Kwirinda gufungura email cyangwa ubutumwa bw’abantu utazi cyangwa udasanzwe ukorana nabo

4.Genzura niba ufite uburyo kuri tableau y’imashini yawe igihe uri kuri internet, bukubashisha kumenya ikintu gifite virusi.

5.Genzura niba ufite akantu gashobora kubuza ibintu birimo virusi gukorana na browser ukoresha (Pop up blocker).

6.Shaka uburyo amakuru yawe y’ingenzi ugira ikindi kintu uyabikaho kitari imashini gusa.

Kuri uyu wa Gatandatu abashinzwe umutekano w’ibyo kuri internet babwiye AFP ko bakoze uburyo bise ‘Kill Switch’ bubasha guhagarika ikwirakwira rya virusi ya Wannacry.

Aba bantu biyise @MalwareTechBlog kuri Twitter, bavuze ko uburyo bakoze buratangira inzira (links) zose zishobora kuza zifite iyo virusi, hifashshijwe kumenya no gufunga imirongo yakoreshejwe mbere iyo virusi yoherezwa.

Icyakora ngo imashini zamaze kwinjirwamo na virusi ntacyo bazifasha, kandi ngo n’abarakoresha ubwo buryo bwo kwirinda barye bari menge kuko abakoze virusi bashobora kongera bagahindura amayeri.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo