Vuba aha, dushobora gutangira kubona imodoka ziguruka mu kirere

Mu mwaka 1940 Umunyenganda w’umuherwe mu bijyanye no gukora imodoka, Henry Ford yavuze ko igihe cyo gutangira kubona imodoka ziguruka mu kirere cyegereje.

Nyuma y’imyaka irenga 75 apfuye igitekerezo cye nticyazimye.Abahanga mu ikoranabuhanga barakataje ngo igitekerezo cya Ford cyo gukora imodoka ziguruka mu kirere gishyirwe mu bikorwa.

Sosiyete y’Abanyamerika Uber, ikora imodoka yatangije umushinga wo gukora imodoka izajya ibasha kugenda ku butaka byaba na ngombwa ikaguruka. Iki gishobora kuba igisubizo ku bamara amasaha menshi mu nzira bajya ku kazi cyangwa bavayo kubera umuvundo w’imodoka (Traffic Jam).

Si Uber gusa kuko kuri ubu hari izindi sosiyete zigera kuri 40 ziri gukora ubu bwoko bw’imodoka zizaba zitwa indege zo ku butaka, zishobora kugenda mu muhanada byakomera zikaguruka.

Google ntiyatanzwe muri uru rugamba.Ikinyamakuru Financial Times dukesha iyi nkuru cyatangaje ko ishaka kugerageza bumwe mu bwoko bw’izi modoka bwitwa Vahana bitarenze uyu mwaka.Uber yo irateganya kumurika imodoka yayo y’uyu bwoko bitarenze muri 2020.

Uber ivuga ko iryo koranabuhanga rizaba ridasanzwe, aho isaba abantu kwiyumvisha uburyo nk’ahantu wagendaga amasaha atandatu mu modoka, ushobora kujya uhakoresha iminota itandatu gusa.

Abashinzwe iterambere ry’imijyi nabo ngo bizaborohera, kuko aho guta umwanya wabo bubaka imihanda myinshi kubera ubwinshi bw’imodoka, ngo bizaba byoroshye gufata ayo mafaranga bakayajyana mu bindi bifitiye abaturage akamaro.

Icyakora nubwo uyu mushinga w’imodoka ziguruka umaze gutwara amamiliyari menshi, haracyari urugendo runini rwo kubigeraho. Icya mbere ikoranabuhanga rikenewe ntiryari ryagerwaho.Nk’ubu gutwara iyo modoka, biragaragara ko bizajya bisaba nyirayo kuba afite uruhushya rwo gutwara indege, ibintu bishobora kuzagora benshi.

Ikindi ingufu za batiri z’imodoka ziriho ubu ntizihagije kuba zahagurutsa ubu bwoko bw’izi modoka cyangwa se ngo zibashe gutuma igenda igihe kinini mu kirere.

Icyakora nibiramuka bikunze, hari icyizere ko izi modoka zizaba zihendutse hagendewe ku masosiyete menshi ari kugerageza ubu buryo, kubw’ibyo yose nabasha gukora imodoka nk’iyo, hazakorwa imodoka nyinshi igiciro cyazo kigabanyuke.

Raoul Dasrah Nshungu

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo