Kwamamaza

IKORANABUHANGA

Umunyakenyakazi yahize abandi mu ikoranabuhanga, abanyarwandakazi bamugwa mu ntege

Yanditswe

kuya

na

Makuruki
Umunyakenyakazi  yahize abandi  mu ikoranabuhanga, abanyarwandakazi bamugwa mu ntege

Madamu Jeannette Kagame ashimira Waigango wegukanye Ms Geek Africa 2017

Ruth Waigango, umunyakenyakazi yahize bagenzi be mu marushanwa ya Ms Geek Africa agamije gukangurira abakobwa kwitabira ikoranabuhanga, baryifashisha mu kuribyaza umusaruro ku bibazo isi ifite.

Waigango yahize bagenzi be barimo n’abanyarwandakazi, yegukana igihembo cya Miliyoni eshatu z’amanyarwanda, imashini, urugendo rwo kujya mu nama y’ikoranabuhanga y’Ikigo mpuzamahanga cy’Ikoranabuhanaga (ITU) izabera muri Korea y’Epfo.

Yegukanye umwanya wa mbere muri iryo rushanwa nyuma y’umushinga we ugaragaza uburyo gutwara ibinyabiziga mu muhanda byakorwa mu buryo bwiza kandi hifashishijwe ikoranabuhanga.

Aya marushanwa ya Ms Geek yari asanzwe akorwa ku rwego rw’u Rwanda gusa, icyakora uyu mwaka yazamuriwe urwego ashyirwa ku rwego rwa Afurika, akaba yitabirwa n’abakobwa baturuka mu bihugu 18 bigize umuryango w’Ikoranabuhanga Smart Africa.

Umunyarwandakazi Leah Akimana ni we wabaye igisonga cya mbere cya Miss Geek Africa 2017, ahembwa miliyoni ebyiri , mudasobwa ndetse no kuzitabira inama ya ITU. Yakurikiwe n’undi munyarwandakazi Delphine Micomyiza wabaye igisonga cya kabiri, agahembwa miliyoni imwe y’amanyarwanda na mudasobwa.

Aba bakobwa bahembewe imbere y’abanyacyubahiro barimo Madamu Jeannette Kagame, Madamu wa Perezida wa Mali ndetse na Mdamu wa Minisitiri w’Intebe wa Sao Tome et Principe.

Abakobwa umunani nibo bari bageze ku marushanwa ya nyuma, nyuma yo kugaragaza imishinga yabo ikubiyemo ibisubizo ku bibazo bitandukanye byibasiye inyokomuntu.

Mu bandi bageze ku cyiciro cya nyuma ni Redempta Inema, Alice Mukashyaka, Daniella Uwase, Christa Omani na Salamata Mamani.

MS Geek Rwanda umwaka ushize yatwawe na Rosine Mwiseneza w’imyaka 22, nyuma y’umushinga we ‘ Ivomerere’ ugamije gufasha abahinzi kuhira imyaka yabo bitabaye ngombwa ko bo bajya aho ihinze.

Amarushanwa ya Ms Geek yatangiye mu mwka wa 2014, agamije gushishikariza abakobwa b’abanyarwanda kwitabira amasomo n’imishinga by’ikoranabuhanga.

Nyuma yo gushimwa ku rwego rwa Afurika, hasabwe ko ayo marushanwa afungurirwa abana b’abakobwa bose babyifuza mu bihugu biri muri Smart Africa, bakagaragaza imishinga y’ikoranabuhanga ifitiye benshi akamaro.

Abageze ku cyiciro cya nyuma muri Ms Geek Africa 2017 (bafite impanyabushobozi) bafata ifoto y’urwibutso n’abanyacyubahiro bitabiriye Smart Africa Women’s Summit

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza