Umujyi wa Kigali wavuguruye uburyo bwo gusaba uruhushya rwo kubaka hifashishijwe ikoranabuhanga

2

Umujyi wa Kigali ufatanyije n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imyubakire (RHA) bavuguruye uburyo bwo gusaba no gutanga icyangombwa cyo kubaka hifashishijwe ikoranabuhanga, mu rwego rwo kubaganya umwanya abantu batakazaga bajya kwaka ibyo byangombwa ndetse no kugendana n’igihe.

Ubu buryo bwitwa BPMIS, (Building Permitting Management Information System) busimbuye ubwari busanzweho bwatangiye muri 2013 buzwi nka CPMIS (Construction Management Information System).

Umujyi wa Kigali watangaje ko ubu buryo butangijwe kuko bwo bubasha gukora byinshi bijyanye n’ikoranabuhanga kandi bukagabanya igihe abantu bamaraga bashaka ibyangombwa byo kubaka.

Ubu buryo ngo umuntu azajya abasha kwishyura akoresheje ikoranabuhanga (e-payment), kubona amakuru ajyanye n’ubutaka, ndetse no kumenya amakuru y’ubusabe bwawe byihuse.

Uwasabye icyangombwa azajya abasha gukurikirana aho ubusabe bwe bugeze akoresheje ubutumwa bugufi bwa telefone cyangwa e-mail.

Imijyi ine yunganira Kigali ariyo Musanze, Rubavu, Huye na Rusizi nayo imaze iminsi itangije ubwo buryo.Nyagatare na Muhanga nazo ziri hafi kubutangiza.

Kuri ubu abashaka ibyangombwa byo kubaka muri Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge bashobora gutangira gukoresha ubwo buryo.

Gahunda ihari nuko ubu buryo bw’ikoranabuhanga bwagezwa mu turere twose, ikiguzi n’umwanya kubona ibyangombwa byo kubaka byatwaraga kikagabanyukaho 10 %.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

  1. Mwiriwe mudusobanurire none se umuntu azajya yandika BPMIS hanyuma abone amakuru yibyo akeneye mitubwire uko babigenza. Murakoze

Tanga Igitekerezo