Uko Nsengimana yahamagariwe kuba Minisitiri ari gushaka akazi muri Singapore

Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana yavuze ko urubyiruko rukeneye kugirirwa icyizere kugirango rugaragaze ibyo rushoboye kandi rushyigikirwe.

Yabitangaje kuri uyu wa Kane ubwo yitabiraga ikiganiro ‘Youth Connect’ mu nama iri kubera i Kigali ya Transform Africa.

Minisitiri Nsengimana yavuze ko hakiri ibibazo ku buryo urubyiruko rufite ibitekerezo ruhura n’abashoramari, ngo ibyo bitekerezo bibyazwe umusaruro bigirire benshi akamaro.

Yavuze ko hirya no hino ku isi hari abantu bafite amafaranga, ndetse hakaba n’urubyiruko rwinshi rufite ibitekerezo, nyamara ngo guhuza abo bombi bikaba ikibazo.

Yagize ati “Hari abantu bafite amafaranga menshi kandi bakeneye ko yunguka, hari n’urubyiruko rwinshi rufite ibitekerezo by’ingirakamarao, ariko ikibabaje, urwo rubyiruko rurashonje.”

Minisitiri Nsengimana yavuze ko hakenewe ingufu mu gukoresha ikoranabuhanga urwo rubyiruko rugahuzwa n’abashoramari, bombi bakabyungukiramo, ngo ariko kamaro ka Youth Connect.

Kuri ubu urubyiruko rwinshi muri Afurika rufite imyumvire ko ubuzima bwiza buba hanze.Hari n’abahabwa buruse zo kujya kwiga muri Amerika n’Iburayi bagerayo ntibagaruke.

Minisitiri Nsengimana yagarutse ku kamaro ko kugirira urubyiruko icyizere, maze avuga uburyo na we yagiriwe icyizere na Perezida Kagame, mu gihe yari agishakisha akazi mu gihugu cya Singapore aho yigaga.

Yagize ati “ Nanjye ibyo byambayeho (gushaka kuguma mu mahanga).Ubwo nari ndangije amasomo yanjye y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza, natangiye gushakisha akazi muri Singapore aho nigaga…ubwo hari ku mugoroba umuntu yarampamagaye, ambwira ko Nyakubahwa Perezida anshaka ngo mbe umuminisitiri.Nahise ngaruka,nyuma y’iminsi mike ndarahaira.. nguko uko nabonye akazi kandi ari nako nashakaga.”

Avuga ko icyamuteye imbaraga ari uburyo Perezida Kagame yamwizeye akamuha inshingano zo kuba Minisitiri.

Ati “Ndibuka umunsi ndahira, Perezida yarambwiye ati ‘ndakwizeye’ …nanjye naje kubona ko icyizere aricyo cya mbere, ntabwo umuntu yagira icyo akora igihe utamwizeye.”

Nsengimana wize muri Singapore icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu itumanaho mu ikoranabuhanga (Information and Technology) avuga ko nawe akiba Minisitiri yakoresheje imbaraga ze ngo icyizere yagiriwe kidapfa ubusa.

Avuga ko abayobozi benshi muri Afurika bahaye amahirwe urubyiruko kandi bakarwizera, nta kabuza ko n’abajya Iburayi batabyongera ndetse n’abariyo bakagaruka.

Ati “Nanjye icyo nkora ni ukwizera urubyiruko. Muze twizere urubyiruko, na ba bandi baheze mu mahanga wenda kuko byabananiye banga ko kuza ngo tutabaseka, cyangwa se bamwe badashaka kugaruka gusa bazagera aho bagaruke.”

Ashish J. Thakkar, washinze sosiyete Mara Group yavuze ko ikoranabuhanga ari ryiza, ariko ngo hakenewe n’abantu bahugura urubyiruko kugirango imishinga yabo ibe isubiza ibibazo by’abantu benshi.

Yavuze ko igihugu gishobora kugira ibikorwa remezo byinshi by’ikoranabuhanga, ariko bigapfushwa ubusa cyangwa bigakoreshwa ibidafitiye akamaro abaturage kubera nta bumenyi urubyiruko rufite.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo