U Rwanda rugiye kujya rwifashisha ibyogajuru mu gupima iteganyagihe

Umuyobozi mukuru wa Meteo Rwanda John Ntaganda Semafara

Umuryango uhuza ibihugu by’Iburayi bitanga amakuru y’iteganyagihe hifashishijwe ibyogajuru (EUMETSAT) urateganya gukorana n’u Rwanda mu rwego rwo gufasha ikigo cy’igihugu gishinzwe iteganyagihe mu gukoresha ibyogajuru mu gupima iteganyagihe ry’ikirere.

Mbere yo gutangiza iyi gahunda, mu Rwanda hazateranira inama izahuza abafite aho bahurira n’ubumenyi bw’ikirere bo muri Afurika n’Iburayi mu rwego rwo gutangiza gahunda yo gutanga amakuru y’iteganyagihe hifashishijwe ibyogajuru.

Umuyobozi ushinzwe guhuza amahanga muri uyu muryango uhuza ibihugu by’Iburayi bitanga amakuru y’iteganyagihe hifashishijwe ibyogajuru Vincent Gabaglio yavuze ko iyi nama izabera mu Rwanda igamije imikoranire hagati y’umuryango EUMETSAT n’ibihugu byo muri Afurika mu bijyanye no gutanga amakuru ku iteganyagihe rikoresheje ibyogajuru.

Yagize ati: “ Ntushobora kumenya ibizaba ejo utazi ibiri kuba none, EUMETSAT yishimiye gukorana n’ibihugu bya Afurika mu gukoresha iteganyagihe hifashishijwe ibyogajuru, bizagabanya ingaruka ku kirere kandi bizatuma abanyafurika bamenya imihindagurikire y’ibihe.”

Gabaglio yavuze ko kubera ko ubu buryo bwo gukoresha iteganyagihe ryifashishije ibyogajuru rihenze, ngo bahisemo kutazishyuza abanyafurika ikiguzi cyabyo.

Ubu buryo bukoresha ibyogajuru mu iteganyagihe butuma buri minota 15 hamenyekana amakuru yose ajyanye nuko ikirere gihagaze ku isi yose.

Avuga ko hazatangwa amahugurwa ku bigo bishinzwe ubumenyi bw’ikirere ndetse n’ibyogajuru ku buntu mu rwego rwo gufasha Afurika guhangana n’impinduka z’ikirere ndetse n’ibiza byibasira umugabane wa Afurika.

Umuyobozi mukuru wa Meteo Rwanda John Ntaganda Semafara waje ahagarariye Minisitiri w’umutungo kamere mu Rwanda Biruta Vincent, yavuze ko bishimiye uburyo EUMETSAT igiye gutanga ibyogajuru bipima ubumenyi bw’ikirere ku buntu kuko bizatuma igihugu cy’u Rwanda kibasha guhangana neza n’imihindagurikire y’ibihe.

Yagize ati: “ Kubona amakuru avuye ku byogajuru bya EUMETSAT nta bwishyu bizafasha igihugu gufata neza ibicu, ikirere ndetse n’ibidukikije. Bizunganira ishoramari ryacu mu bijyanye n’iteganyagihe kandi bizadufasha gushyira mu bikorwa gahunda ya Leta yo gusigasira ibidukikije no guhangana n’ihinduka ry’ibihe kuko bitagira integuza.”

Iyi nama iteganyijwe kuba kuva tariki 12 kugeza 16 Nzeri 2016, aho hazahuzwa abantu 200 bazaba bahagarariye ibigo by’iteganyagihe baturutse mu bihugu 57 byo ku mugabane wa Afurika n’Uburayi, Ibigo bikorera mu karere ka Afurika, ibigo bya Leta n’ibigo bikora ubushakashatsi n’ikoranabuhanga.


Abayobozi ba Meteo Rwanda na EUMETSAT baganira n’itangazamakuru

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo