U Rwanda ruzakira inama mpuzamahanga itegerejweho impinduka ku mihindagurikire y’ikirere.

Minisitiri w’umutungo kamere mu Rwanda Dr Vicent Biruta

Abarenbga 1000 biganjemo abayobozi ku rwego mpuzamahanga n’impuguke mu bijyanye no kubungabunga akayunguruzo k’imirasire y’izuba n’iterambere ridahumanya ikirere bategerejwe mu Rwanda mu nama ya 28 izahuza ibihugu byashyize umukono ku masezerano ya Montreal agamije kurwanya imihindagurikire y’ikirere.

Mu kiganiro n’abanyamakuru Minisitiri w’umutungo kamere Vincent Biruta yavuze ko kuba u Rwanda rwaratoranijwe kwakira iyi nama izaba igamije kwiga ku ivugurura ry’aya masezerano nkuko byifuzwa biramutse bikozwe byaba ari igikorwa cyo kwishimira kuko yakwitwa amasezerano ya Montreal yavugururiwe mu Rwanda kuko byaba ari n’ubwa mbere aya masezerano avugururirwa ku mugabane w’Afrika.

Mu gihe aya masezerano yavugururwa ngo bishobora kuzagabanya degere (Degree) 0,5 ku izamuka ry’ubushyuhe bw’isi kugeza ku mpera z’ikinyejana.

Ubu bushyuhe ngo buzagabanyuka bitewe n’icyemezo kizafatwa cyo guhagarika ikoreshwa ry’imyuka yangiza ikirere izwi nka ‘hydrofluorocarbons’ yifashishwa n’ibyuma bikonjesha n’ibishyuhisha.

Biruta yagize ati ‘’ Dutegereje kandi twishimiye kwakira mu Rwanda abahagarariye ibihugu byashyize umukono ku masezerano ya Montreal […] Twishimiye kuzabona ibihugu byinshi bishyigikira ivugururwa ry’aya masezerano rizabera i Kigali mu Kwakira.’’

Yongeyeho ko nubwo Afurika atari yo ifite ibikorwa byinshi bihumanya ikirere, ngo Afurika ndetse n’u Rwanda by’umwihariko bazajyana ijwi rimwe muri iyi nama rigira riti: ‘ibi ngibi niba byaragaragaye ko byanduza ikirere kandi bikaba bibifite ingaruka ku mihindagurikire y’ibihe tubihagarike kandi vuba.’

Aha kandi yasobanuye ko, imwe muri iyi myanzuro akenshi ikunda kubangamirwa n’impamvu nyinshi nziganjemo izishingiye ku nyungu z’ubucuruzi.

Aya masezerano ya Montreal yashyizweho mu mwaka wa 1987 u Rwanda ruyashyiraho umukono mu mwaka wa 2003, kuva rwayemera rukaba rwararanzwe n’ibikorwa by’indashyikirwa mu kubungabunga ikirere aho rwanabiherewe igihembo mu mwaka wa 2012 n’ubunyamabanga bw’aya masezerano.

Iyi nama ku mihindagurikire y’ikirere n’ivugururwa ry’amasezerano ya Montreal izabera i Kigali tariki 16, Nzeri, 2016 mu nyubako ya Kigali Convention Center.

Janvier KARANGWA

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo