Kwamamaza

IKORANABUHANGA

Telefone ya iPhone 7 yahawe akato mu Bushinwa, uyiguze arirukanwa ku kazi

Yanditswe

kuya

na

Ferdinand Maniraguha
Telefone ya  iPhone 7 yahawe akato mu Bushinwa, uyiguze arirukanwa ku kazi

Sosiyete zitandukanye mu Bushinwa zabujije abakozi bazo kugura telefone ya iPhone 7 y’uruganda rwa Apple.

Zimwe zivuga ko zabikoze mu gukangurira abaturage gukunda iby’iwabo n’igihugu cyabo, izindi ngo zabikoze zirinda abakozi bazo gusesagura.

Sosiyete ya Nanyang Yongkang Medicine, ikora imiti ni imwe mu zabujije abakozi bazo kugura telefone ya iPhone 7.

U Butumwa bwohererejwe abakozi bayo bwagiraga buti “Nurenga kuri aya mabwiriza, uze ku kazi ufate ibaruwa yawe igusezerera ku kazi.”

BBC yatangaje ko Liu uyobora sosiyete ya Nanyang yavuze ko abakozi bakwiye kwirinda ibintu byo gusesagura.

Ubwo butumwa bwakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, busaba abakozi kwitondera iyo telefone.

Telefone ya iPhone 7 mu Bushinwa igura hagati y’amadolari 650 (asaga 600 000 FRW) n’amadolari 860 (hafi amanyarwanda ibihumbi 800).

Kuri interineti kandi hakwirakwije amafoto y’ibaruwa yanditswe n’ibitaro bya Fuling Xinjiuzhou, bigira inama abakozi babyo kutagura iPhone 7.

Ibi bitaro byatanze impamvu y’uko abakozi badakwiye kugura ibintu bihenze basesagura, ngo ahubwo bakwiye gukoresha amafaranga yabo mu bwenge.

Iyo baruwa ikomeza ivuga ko umukozi uzagura iyo telefone azafatirwa ibihano bikaze, abazifite basabwe kuzisubiza mu maduka baziguzemo.

Umuyobozi w’ibyo bitaro yabwiye BBC ati “Si ugusuzugura ibintu byakorewe hanze, ariko sinshyigikiye abantu bagura telefone badafitiye ubushobozi.Abantu benshi babanza kwikopesha muri banki cyangwa mu nshuti zabo, abandi bagurisha ibice by’imibiri yabo ngo bagure iPhone.sinshaka abakozi banjye gukora ibintu nk’ibyo.”

Uyu muyobozi yavuze ko hari umukozi uherutse kugura iyo telefone amafaranga akubye inshuro eshatu umushara ahembwa.

Bamwe mu Bashinwa babonye ubwo butumwa bamennye telefone zabo berekana ko bakwiye gukunda igihugu bakoresha ibyagikorewemo.

Perezida wa Amerika Barrack Obama we yasabye abayobozi b’u Bushinwa kwitondera imyanzuro nk’iyo.

IBITEKEREZO

  • Eng Yanditse:

    Abafite ubushobozi ntakibazo

  • Nibyo Yanditse:

    ibyo aba bayobozi bavuga ni ukuri ..ahubwo iyaba Naha iwacu byahageraga. ugasanga umwana w umukobwa afire tel ya 800,000frw ..kd akenshi inzira aba yayibonyemo sinziza rwose.

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza