Kwamamaza

IKORANABUHANGA

Perezida Kagame yatangije ku mugaragaro ikoreshwa rya Drones mu buvuzi

Yanditswe

kuya

na

Niyitanga Jean paul
Perezida Kagame yatangije ku mugaragaro ikoreshwa rya Drones mu buvuzi

Perezida Kagame yatangije ku mugaragaro umushinga wo gukwirakwiza amaraso mu bitaro hifashishijwe indege nto (drones) z’uruganda rwa Zipline

Uyu muhango wabereye mu karere ka Muhanga mu ntara y’Amajyepfo kuri uyu wa 14 Ukwakira 2016.

U Rwanda ni cyo gihugu cya mbere ku isi gikoresheje utu tudege duto (drones) mu gutwara amaraso.

Mu ijambo rye, Perezida Paul Kagame yashimiye abagize uruhare bose mu ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga avuga ko izi ndege zizakemura ibibazo bitandukanye mu buvuzi.

Yagize ati: "Ndashimira buri wese wagize uruhare muri uyu mushinga w’ingirakamaro cyane, Ubu buryo bwo gutwara ibikenerwa mu buvuzi hifashishijwe utudege duto (drones) ni intambwe y’ingenzi duteye, Utu tudege tuzafasha mu gukemura imbogamizi zikomoka ku kuba hari uduce tumwe bigoranye kugeramo mu buryo busanzwe"

Perezida Kagame yagarutse ku kamaro k’ikoranabuhanga muri iyi minsi avuga ko ari urufunguzo rwo kugera ku iterambere rirambye.

Ati: " Tuzi akamaro k’ikoranabuhanga mu guhindura imibereho n’inkunga ritanga mu mpinduka dukeneye mu guteza imbere abaturage n’ubukungu, ni ibyiza gusa ntabwo bigihagije, dukeneye kugambirira ibiruta ibi"

Yavuze ko u Rwanda rwamenye agaciro ko guhanga udushya ariko cyane cyane iyo utwo dushya tuje gukemura ibibazo abaturage bahura na byo kandi ngo uyu muco watumye u Rwanda rutsinda ibyari birukomereye mu myaka 22 ishize

Izi ndege nto 15 zamaze kugezwa mu Rwanda, zizajya zifashishwa mu gukwirakwiza amaraso mu bitaro 21 mu Ntara y’Amajyaruguru, Amajyepfo n’Iburasirazuba.

IBITEKEREZO

  • Mucyo egide Yanditse:

    Nimushime

  • Faberice Yanditse:

    I like my president

  • Faberice Yanditse:

    I like my president

  • Faberice Yanditse:

    I like my president

  • Faberice Yanditse:

    I like my president

  • Nshyimiyimana.elisa Yanditse:

    Turachima.cyane.ibyiza.ubyeyi.wacu.atugezaho.mubyiza.ukomeje.kutujyezaho

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza