Ntacyo u Rwanda ruramenya ku ngaruka Drones zishobora kuzagira ku bidukikije

4

Minisiteri ishinzwe umutungo kamere (MINIRENA) yatangaje ko itaramenya niba hari ingaruka mbi indege zitagira abapilote zishobora kuzagira ku buzima bw’ibidukikije mu Rwanda.

Mu kiganiro n’abanyamakuru mu cyumweru gishize, Minisitiri w’umutungo kamere Dr Vincent Biruta yavuze ko hashyizweho amategeko y’imikorere ya Drones mu Rwanda, ariko ngo ntibarasuzuma niba hari ibyo zishobora kwangiza mu bijyanye n’ibidukikije.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Nzeli nibwo mu Rwanda mu Karere ka Muhanga hazatangira kugeragerezwa drones zishinzwe gutwara amaraso ziyageza mu bice bya kure ku bigo nderabuzima n’ibitaro aho bigoye kugera.

Muri Mata uyu mwaka nibwo hashyizweho umugereka w’amabwiriza ya Minisitiri yo ku wa 26 Mata 2016 arebana n’iby’indege za gisiviri zitagira abapilote.

Muri ayo mabwiriza hagaragaramo ko izo ndege zizajya zemererwa gukora mbere yo guhabwa uruhushya n’urwego rushinzwe iby’indege za gisivile, nyuma yo kugenzura niba nta kibazo cy’umutekano zishobora kugira ku gihugu.

Utwara iyo drones kandi asabwa gutanga ubwishingizi butari munsi ya miliyoni imwe y’amadolari yo kwirengera ingaruka zishobora guterwa n’imikorere yayo.

Nubwo ayo mategeko yashyizweho, Minisitiri Biruta yavuze ko bataratekereza ku bibazo izo ndege zishobora kugira ku bidukikikeje, cyane cyane mu kirere aho zizajya ziguruka.

Yagize ati “ Inama y’abaminisitiri yemeje amabwiriza agenga imikorere ya drones, kugeza ubu ntabwo turamenya ingaruka n’imwe mbi ya drones ku bidukikije ariko birashoboka ko dutangira gutekereza uburyo bwo gukoresha drones mu kugenzura ibyo ishobora kwangiza…niba hari ikibazo drones zishobora guteza, igihe nikigera ubushakashatsi buzakorwa, hafatwe ingamba zo guhangana n’izo ngaruka.”

Mu bihugu nka Amerika, drones ntizemerewe kunyura hejuru ya parike mu rwego rwo kwirinda gukanga inyamaswa.

Muri Autsralia y’Amajypfo naho ntabwo drones zemerewe kunyura muri parike cyangwa gukoreshwamo hirindwa ko zibangamira inyoni ndetse n’izindi nyamaswa.

Izi drones zigiye gutangira gukoreshwa mu Rwanda zizajya ziguruka kuva izuba rirashe kugeza rirenze, ni ubwa mbere zigiye gukoreshwa mu bikorwa nk’ibyo gutwara amaraso ku isi.

Zizajya zitwara ibilo bitarenze 25 , Umuvuduko wazo ntugomba kurenza ibirometero 160 ku isaha, kandi ntizigomba kurenga metero 100 hagati y’ikirere n’ubutaka.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 4

  1. Ahubwo nge nunva hakabanje gukorwa ubushakashatsi mbereyuko iryo geragezwa ritangira kugirango hamenyekane niba haricyo byakwingiza kubiducyicyije

  2. NTACYO URWANDA RURAMENYA KUNGARUKA ZA DRONE RUZAMENYA INGARUKA ZAYO RYARI ????ARUKO AMAZI YARENZE INKOMBE ? NDIBBAZA YUKO ARICYO KINTU CYAMBERE CYAGOMMBAGA KWIGWAHO !

Tanga Igitekerezo