Kwamamaza

IKORANABUHANGA

Mu myaka icumi, kubona abatwara indege ku isi bizaba ari ingume

Yanditswe

kuya

na

Makuruki
Mu myaka icumi, kubona abatwara indege ku isi bizaba ari ingume

Inzobere mu bijyanye no gutwara indege baravuga ko niba nta gikozwe mu maguru mashya, ngo mu myaka icuni isi izaba ifite ikibazo gikomeye cyo kubura abatwara indege.

Byatangajwe n’ikigo cy’Abanyacanada CAE gitanga amahugurwa mu gutwara indege kikanakora ikoranabuhanga ritandukanye ryifashishwa mu gutwara indege.

Iki kigo kivuga ko mu mwaka wa 2027, isi izaba ikeneye abapilote bashya 255,000 basimbura abashaje ndetse n’abajya mu myanya mishya kubera kwaguka kw’ingendo zo mu kirere.

CAE ivuga ko muri 2027 indege zitwara abagenzi zizaba zigeze kuri 37,000 zivuye ku 12 000 zihari ubu.Bivuze ko icyo gihe isi igomba kuba ifite abapilote bose hamwe 440 000.Kuri ubu hari abapolote 290 000 ku isi.

Uku gukenerwa kw’abapilote bashya nkuko CNBC yabitangaje, kuzaturuka ku masosiyete menshi akomeje gufungura ingendo zo mu kirere ndetse n’ibihugu byinshi byo muri Amerika zombi abapilote babyo bashobora kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.

Uretse kuba hazaba hakenewe abapilote bashya 255,000, ngo hazaba hanakenewe ko abapilote 180,000 bazamurwa ku ntera ya ba kapitene basimbura abazaba bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Indege zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri ubuzifite ikibazo cy’abapilote, kuko cyashyizeho amabwiriza avuga ko kugirango ube umupilote w’umunyamwuga ugomba kuba umaze amasaha 1 500 utwara indege.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza