Mu muhindo wa 2016 imvura izaba nke henshi mu gihugu

4

John Ntaganda Semafara Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere bwatangaje ko imvura izagwa muri uyu muhindo izaba nke mu Ntara y’Amajyepfo, Iburasirazuban’Umujyi wa Kigali ugereranyije n’isanzwe igwa, gusa ngo mu Ntara z’Iburengerazuba n’Amajyaruguru hateganyijwe imvura nk’iyari isanzwe mu bihe by’umuhindo.

Kuri uyu wa Kane tariki 8 Nzeli 2016 mu kiganiro n’itangazamakuru, ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) cyamurikiye abaturarwanda iteganyagihe ry’umuhindo (Nzeli kugeza mu Ukuboza 2016).

Ikiganiro cyatanzwe n’umuyobozi mukuru wa Meteo Rwanda John Ntaganda Semafara n’umuyobozi ushinzwe iteganyagihe ry’igihe kigufi n’ikirekire n’uko rishyirwa mu bikorwa muri Meteo Rwanda Twahirwa Anthony.

Hifashishijwe ibipimo by’imvura n’ubushyuhe bwo kuri sitasiyo zo mu gihugu cy’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 45 ishize, iby’ubushyuhe bw’amazi y’inyanja ya Pasifika, iy’Ubuhindi n’iya Atlantika n’ibindi bipimo bituruka ku runyurane rw’imiyaga ifata akarere ka Afurika yo hagati n’iy’Iburasirazuba hagaragaye ko imvura y’umuhindo 2016 izaba iri ku kigero cy’uko isanzwe mu turere tugize intara y’Iburengerazuba n’Amajyaruguru.

Mu turere tugize intara y’Iburasirazuba n’Amajyepfo ho hateganyijwe imvura iri ku kigero cyo hasi ugereranyije n’imvura isanzwe igwa mu bihe nk’ibi.

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere arasaba abanyarwanda guhora bakurikirana impinduka bazagenda bagezwaho n’iki kigo haba ku mbuga nkoranyambaga, mu itangazamakuru kugira ngo babashe guhangana n’ihinduka ry’igihe hagamijwe kwirinda ko hagira ibyangirika mu buhinzi bwabo.

Ku kibazo cy’abaturage usanga badakoresha ikoranabuhanga iryo ari ryo ryose, uyu muyobozi wa Meteo Rwanda yavuze ko iki ari ikibazo kibahangayikishije bityo bakaba bari gukorana n’inzego zose kugira ngo iri teganyagihe rijye rigera no ku muturage wo hasi ukora ubuhinzi kugira ngo amenye uko yitegura ibihe by’ihinga.

Yagize ati: “Natwe ni ikibazo kiduhangayikishije, turimo gushyiraho ingamba mu rwego rwo gukorana n’abakorana n’ibipimo byacu byose kimwe n’inzego z’ibanze kugira ngo na wa muturage utagira televiziyo, radiyo cyangwa se telefone na we abashe kumenya amakuru ajyanye n’iteganyagihe.”

Ku kibazo cy’uturere tuzagaragaramo imvura nke, Umuyobozi ushinzwe iteganyagihe ry’igihe kigufi n’ikirekire n’uko rishyirwa mu bikorwa muri Meteo Rwanda Twahirwa Anthony yasobanuye impamvu yabiteye.

Yagize ati: “ Impamvu imvura izaba nke mu turere tumwe na tumwe tw’u Rwanda byatewe ahanini n’uko ubushyuhe bwo mu Nyanja ngari bugenda bugabanuka bigatera ibura ry’imvura.”

Uturere tuzagabanukamo imvura bitewe n’imiterere yatwo mu ntara y’Iburasirazuba mu turere twa Ngoma, Gatsibo, Bugesera, Kirehe, Rwamagana, Kayonza na Nyagatare.

Mu mujyi wa Kigali ni Nyarugenge, Kicukiro na Gasabo. Mu ntara y’Amajyepfo ni mu turere twa Kamonyi, Muhanga, Ruhango, Huye, Gisagara na Nyanza, utundi turere dusigaye tuzagwamo imvura nk’isanzwe igwa mu bihe byiza.

Meteo Rwanda ivuga ko nta bipimo nyabyo biboneka bigaragaza ingano y’imvura izangwa muri uyu muhindo, icyakora igaragaza ko imvura isanzwe igwa mu bihe byiza muri rusange iri hagati ya milimetero 350 na 450 y’igiteranyo cy’imvura y’umuhindo kuri sitasiyo.

Ubuyobozi bwa Meteo Rwanda bwibukije abanyarwanda ko iri teganyagihe ry’igihembwe ryunganirwa n’irya buri masaha atandatu, iry’umunsi umwe, iry’iminsi itanu ndetse n’irya buri kwezi.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 4

  1. ihanomumurengewanyarubuye mukarerekakirehetwabuze imvurakuvamukwacyendakugezamurukukwacumigusa imana,iturengere kuko,imyakayarumye?

  2. Ndi I Nyanza,Gusa Imana ijya ihindura ibibi ko ibyiza itube bugufi kuko tutejeje umuhindo inzara yatwica kuko nihinga rishize ntitwigeze tweza neza

Tanga Igitekerezo