Minisiteri y’ikoranabuhanga yatangiye ububyutse ku mbuga z’ibigo bya Leta zasinziriye

Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga yatangaje ko yatangiye guhwitura no guhugura abakozi batandukanye bashinzwe ikoranabuhanga mu bigo bya leta, ngo batangire gukoresha neza imbuga za internet z’ibyo bigo.

Ubusanzwe hafi ibigo byose n’inzego za Leta bifite imbuga za internet zifasha ababigana kumenya amakuru ndetse na serivisi bitanga.

Ni muri gahunda ya Leta yo guteza imbere ikoranabuhanga mu nzego zose no korohereza abaturage kubona ibyo bifuza bitabavunnye.

Nyamara zimwe muri izo mbuga usanga ziriho ariko nta makuru ajyanye n’igihe zifite, cyangwa kubera akavuyo mu misusire n’imyubakire yazo ukaba wabura amakuru kandi anahari.

Iki kibazo cyatumye hari n’ababibaza Minisiteri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga kuri Twitter, bamubaza niba nta gikwiye gukorwa ngo ikoranabuhanga rishishikarizwa abaturage rihere no ku mbuga za internet z’ibigo bya Leta.

Icyo gihe batangaga urugero rw’urubuga rwa internet rw’Umujyi wa Kigali urugereranyije n’urw’umujyi wa Kampala, aho haba mu migaragarire ubona ko bitandukanye ndetse n’amakuru ariho, dore ko ku rubuga rw’umujyi wa Kigali ho hatanagaragara abayobozi bawo kandi ari amwe mu makuru y’ingenzi abarugana baba abashaka.

Umwe muri abo baturage yagize ati “Urebye uko zubatse, ukareba uko amakuru ashyirwaho usanga biteye kwibaza. Minisiteri y’ikoranabuhanga ikwiye gukora ububyutse.”

Mu kiganiro na Makuruki kuri uyu wa Kabiri, Minisitiri Jean Philbert Nsengimana yavuze ko bafashe ingamba, nyuma yo kubona ko hari abashinzwe izo mbuga batabiha agaciro.

Yagize ati “Kiriya kibazo turakizi kandi turi gufata ingamba kugira ngo tugikemure..Hari abantu babishinzwe muri buri Minisiteri bari kugenerwa amahugurwa, ari abashinzwe ikoranabuhanga, n’abashinzwe amakuru.Nta mpambu n’imwe yatuma urubuga rutajyaho amakuru ku gihe.”

Minisitiri akomeza avuga ko kuba hari aho bitakorwaga ari abakozi batagiraga umwete cyangwa ngo bumve ko izo nshingano zibareba.

Ati “ni umwete babishyiramo gusa nta kindi, n’izindi nshingano babona ko baha umwanya kurusha biriya kandi nabyo ari ingenzi cyane.”

Inzego za Leta uhereye ku Karere kuzamura ndetse n’ibigo bya Leta bifite imbuga za internet, nyamara zimwe muri izo usanga zisa n’izidakora kuko hari izo ujyaho ukabura amakuru y’ibanze nka serivisi, igihe zitangirwa, abashinzwe kuzitanga n’ibindi.


Imigaragarire y’Urubuga rw’Umujyi wa Kigali

Uko niko urubuga rw’umujyi wa Kampala rumeze

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo