Kwamamaza

IKORANABUHANGA

Meteo Rwanda yatangaje icyateye imvura yahitanye ubuzima bw’abantu mu cyumweru gishize

Yanditswe

kuya

na

Editor1
Meteo Rwanda yatangaje icyateye imvura  yahitanye ubuzima bw’abantu mu cyumweru gishize

Ikigi cy’igihugu gishinzwe iteganyagihe (Meteo Rwanda) cyatangaje ko imvura yaguye mu mpera z’icyumeru gishize igatwara ubuzima bw’abantu yatewe n’ubuherere bwinshi bwari mu kirere cy’u Rwanda kubera izuba ryinshi ryari rimaze iminsi riva.

Kuwa Gatandatu tariki ya 21 Mutarama 2017 imvura idasanzwe yaguye mu bice bitandukanye by’igihugu cyane cyane mu mujyi wa Kigali no mu bice by’Intara y’Amajyepfo.

Iyo mvura yahitanye ubuzima bw’abantu batatu, babiri baburirwa irengero, inzu zisaga 800 ndetse na hegitari z’imyaka zirangirika mu Karere ka Kamonyi.

Mi itangazo rigenewe abanyamakuru Meteo Rwanda yasohoye kuri uyu wa Mbere, Umuyobozi wayo Semafara Ntaganda John yasobanuye icyateye iyo mvura idasanzwe.

Yagize ati: "Iyi mvura yagwanye umuriri mwinshi bitewe nuko hari haciyeho iminsi izuba riva, bikaba byaratewe n’ubuhehere bw’umwuka bwiganje mu kirere cyacu bigatuma tugusha imvura nyinshi.Ubwo buhehere bwaturutse mu majyepfo ya Afurika."

Meteo Rwanda kandi yakomeje igaragaza imbonerahamwe y’uburyo ikirere kizaba gihagaze kugeza tariki ya 31 Mutarama 2017.

Mu Ntara y’amajyepfo hazagwa imvura nke izumvikanamo inkuba, mu Majyaruguru hazagwa imvura nke irimo inkuba mu turere twa Musanze na Burera, Mu Ntara y’Uburasirazuba hazagwa imvura nke cyane cyane muri Bugesera, Ngoma, Kirehe na Kayonza, Mu brengerazuba hazagwa imvura nke irimo inkuba naho mu mujyi wa Kigali hazarangwa imvura iringaniye nayo izumvikanamo inkuba.

Meteo ivuga ko imvura iri kugwa muri iyi minsi atari iy’itangira ry’igihembwe cy’ihinga ku bahinzi.

Soma:Imvura yishe Batatu, babiri baburirwa irengero, amazu asaga 800 n’amashuri 10 birasenyuka

IBITEKEREZO

  • Fidele Yanditse:

    Nonese ko atangaje icyabiteye nyuma yuko biba?igikenewe ni ukubivuga mbere abantu bakirinda! ubutaha iteganyagihe rijye riburira abaturage!

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza