Interineti ntiyakemura ibibazo byose by’isi ariko yakuraho ibituma iterambere ritagerwaho-KAGAME

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko umuyoboro mugari wa interineti (Broadband) utabasha gukemura ibibazo byose byugarije isi, ariko ko wabasha gukuraho bimwe mu bituma iterambere isi ikeneye bitagerwaho.

Perezida Kagame yabitangaje kuri iki Cyumweru ubwo yayoboraga inama ya Komisiyo y’Umurongo mugari wa interineti mu iterambere rirambye yabereye i New York ahatangirira Inteko Rusange ya 71 y’Umuryango w’Abibumbye.

Yasabye abayobozi b’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere gukoresha ingufu kugira ngo bagere ku iterambere ry’ikoranabuhanga mu bihugu byabo.

Perezida Kagame yavuze ko intego isi ifite zitanga amahirwe yo kudatanga interineti mu baturage ngo barekere aho, ahubwo iyo interineti ikabafasha gutera imbere no guhanga udushya.

Yakomeje avuga ko interineti itabasha gukemura ibibazo byose by’isi, gusa ngo yafasha mu gukuraho ibituma iterambere ritagerwaho.

Ati “Umurongo mugari wa interineti ntiwabasha gukemura ibibazo byose isi ifite, ariko yateza imbere iterambere mu kurenga ibituma iterambere rusange ritagerwaho.”

Kuva tariki ya 19 kugeza 21 Ukwakira uyu mwaka, mu Rwanda ahazabera inama ya Transform Africa.Perezida Kagame yasabye bagize Komisiyo y’umuyoboro mugari wa interineti kuzitabira iyo nama, igamije guteza imbere Afurika binyuze mu ikoranabuhanga.

Umunyamabanga Mukuru wa ONU Ban Ki Moon yashimye akazi gakomeye kakozwe na Komisiyo y’Umurongo mugari wa iNterinerti, avuga ko bakoze ibirenze ibyo yatekerezaga.

Yagize ati “Ibikorwa Komisiyo yakoze birenze ibyo nari niteze.Biragaragara ko iterambere rirambye rishoboka mu gihe ikoranabuhanga cyane cyane imirongo migari ya interineti yashyirwaho.”

Raporo ya ’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ikoranabuhanga mu Itumanaho (ITU) yagaragaje ko mu mpera za 2016 abaturage miliyari 3.5 bazaba bakoresha interineti, bavuye kuri miliyari 3.2.

Kuri ubu mu bihugu 91 abaturage bagera kuri 50 % bakoresha interineti, bavuye ku bihugu 79 muri 2015.


Perezida Kagame na bamwe mu bagize Komisiyo y’umurongo mugari wa Interineti

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo