Indege nshya yaguzwe na RwandAir yasesekaye i Kigali

3

indege nshya yo mu bwoko bwa Airbus 330-200 yahawe izina “Ubumwe”

Ikompanyi ishinzwe ubwikorezi n’ingendo zo mu kirere mu Rwanda RwandAir yaguze indege nshya yo mu bwoko bwa Airbus 330-200 ikaba yahawe izina “Ubumwe”.

Iyi ndege ifite ubushobozi bwo gutwara abantu 244 yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Nzeli 2016 ku isaa tanu n’iminota 55 aho yazanye abagenzi 80 ku ikubitiro .

Mirenge yavuze ko iyi ndege igiye kongera ubwikorezi bwo mu kirere muri Afurika ndetse ikaba igiye gufungura amahirwe mu rwego rwo kwagura ingendo zikorwa n’iyi kompanyi.

Iyi ndege nshya ifite agaciro ka Miliyari 200 z’amanyarwanda ibaye iya 9 RwandAir iguze ndetse hakaba hanategerejwe indi Airbus ya nk’iyi mu kwezi gutaha.

Iyi ndege iteganyijwe kujya ikorera mu nzira zijya Dubai, izi ndege zitezweho kuzamura ubushobozi bwa RwandAir mu guhaza no gutanga serivisi nziza ku bantu bajya mu bihugu byo kumugabane wa Aziya n’i Burayi.

RwandAir izatangirira ingendo zayo vuba muri Harare (Zimbabwe), Mumbai (India) na Guangzhou mu Bushinwa mbere y’uko yagurira ingendo zayo mu Burengerazuba bw’u Burayi.

Hadi Akoum umuyobozi wungirije ushinzwe ubucuruzi mu kigo gishinzwe indege muri Afurika, u Burayi na Aziya yashimiye igihugu cy’u Rwanda kuba gikomeje gukataza mu guteza imbere umugabane w’Afurika mu bijyanye n’ubwikorezi bw’indege ndetse abasezeranya ko bazakomeza kubungabunga izi ndege kugira ngo zikomeze gukora nta kibazo ndetse no gutanga amahugurwa ku batekinisiye n’abapilote bayo kugira ngo bamenye imikorere yayo.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa Jacques Kabale yavuze ko izi ndege zisobanuye byinshi mu bijyanye no gutera imbere k’u Rwanda ndetse yongeraho ko iyi ari imwe mu nzira zizahuza igihugu cy’u Rwanda n’andi mahanga.

Mu mwaka wa 2014 RwandAir na Banki nyafurika (PTA Bank) basinanye amasezerano mu bijyanye no guhabwa inguzanyo ingana na miliyoni 160 z’amadorari kugira ngo hagurwe izi ndege ebyiri.

Nyuma yo kugura izi ndege ebyiri RwandAir ivuga ko izi ndege zizagira ubushobozi bwo kongera abagenzi kuva ku 500,000 ku mwaka kugeza kuri miliyoni 3 mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere.


Bamwe mu batekinisiye b’iyi ndege ubwo bari bamaze kuyikorera igerageza


Ubwo iyi ndege yari imaze kugera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali


Ubwo iyi ndege yari igeze mu kirere cya Kigali

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 3

Tanga Igitekerezo