Kwamamaza

IKORANABUHANGA

Hagiye kuba impinduka mu kugura umuriro mu gihe cy’ibyumweru bibiri

Yanditswe

kuya

na

Mugemanyi Jean Paul
Hagiye kuba impinduka mu kugura umuriro mu gihe cy’ibyumweru bibiri

Eng Jean Claude Kalisa, Umuyobozi wa Sosiyete itunganya ikanatanga serivisi z’ingufu z’amashanyarazi mu gihugu (EUCL)

Sosiyete itunganya ikanatanga serivisi z’ingufu z’amashanyarazi (EUCL) yatangaje ko hagiye kuba impinduka ku masaha yo kugura umuriro bitewe n’imirimo y’isana ry’ikoranabuhanga rya za Cash power.

Mu itangazo iyi sosiyete itunganya ikanatanga serivisi z’ingufu z’amashanyarazi yashyize hanze kuri uyu wa gatatu tariki 10 Kanama 2016, yatangaje ko abafatanyabikorwa bayo bagiye kumara amajoro 14 bagura umuriro ku buryo budasanzwe biturutse ku mirimo y’isana ry’ikoranabuhanga rya za Cashpower.

Biteganyijwe ko guhera tariki 15 Kanama kugeza tariki 29 Kanama 2016 aribwo hazaba impinduka mu kugura umuriro, muri icyo gihe serivisi zo kugura amashanyarazi zizajya zitangira guhera saa mbili za mu gitondo (8h00) kugeza saa tatu (21h00) za nijoro gusa.


Itangazo ryatanzwe na sosiyete itunganya ikanatanga serivisi z’ingufu z’amashanyarazi( EUCL)

Iyi sosiyete yasabye abafatanyabikorwa bayo bifuza ibisobanuro ko bashobora gusura urubuga cyangwa bagahamagara imirongo y’itumanaho y’iyi sosiyete kimwe n’uko bashobora kubasanga ku mashami n’ubuyobozi bukuru bwayo.

Iyi sosiyete itunganya ikanatanga serivisi z’ingufu z’amashanyarazi (EUCL) yiseguye ku bafatabuguzi babo bitewe n’imbogamizi zishobora guterwa n’iki gikorwa.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza