Kwamamaza

IKORANABUHANGA

Igihe cyose tuzajya dukorera hamwe, umusaruro uzigaragaza-Perezida Kagame

Yanditswe

kuya

na

Makuruki
Igihe cyose tuzajya dukorera hamwe, umusaruro uzigaragaza-Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yavuze ko igihe cyose isi izakorera hamwe igamije gutera imbere nta kizayibuza kugera ku musaruro wifuzwa, nkuko byigaragaje mu gukwirakwiza umurongo mugari wa interineti hirya no hino ku isi.

Perezida Kagame yabivuze mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, mu nama ya Komisiyo y’umurongo mugari wa interineti iri kubera Hong Kong mu Bushinwa.

Yavuze ko habayeho ubufatanye haba mu gushyira mu bikorwa intego z’ikinyagihumbi (MDGS) ndetse n’intego z’iterambere rirambye (SDGS),ashimira buri wese wagize uruhare kugirango guhuza imiyoboro ya interineti ku isi bigerweho.

Yagize ati "Duhereye kuri MDGS, ubu turi kuri SDGS, habayeho imbaraga mu guhuza imirongo migari ya interineti.Ndashimira abanyamuryango n’amatsinda yadufashije mu mirimo itandukanye bakorera hamwe , batewe imbaraga n’inyota yo kubona isi yose ihujwe kubwa interineti."

Yakomeje avuga ko nta kizabuza isi gukomeza gutera imbere mu ikoranabuhanga igihe ihagurukiye gukorera hamwe.

Ati "Tuzakomeza kubona umusaruro cyane cyane nidukorera hamwe nk’abayobozi ba guverinoma, inganda na sosiyete sivili, Ni ngombwa kandi kuvuga ko bizafasha gusubiza amaso inyuma tukareba ibyo tumaze kugeraho."

Yongeyeho ati "Ikoranabuhanga n’umurongo mugari wa interineti ni bimwe mu byahuje abantu hagamijwe iterambere ry’ubukungu na sosiyete."

Iyi nama ya komisiyo y’umurongo mugari wa interineti iri kubera Hong Kong ku butumire bw’umuyobozi mukuru wa Huawei, madamu Sun Yafang.

Yatangiye kuri uyu wa Gatatu, ikazasozwa kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Werurwe.Izafatirwamo imyanzuro y’icyakorwa ngo hakurweho ibibangamira abagore mu gukoresha ikoranabuhanga.

Amafoto:Village Urugwiro

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza