Kwamamaza

IKORANABUHANGA

Kigali hagiye kubakwa inyubako izahigika Kigali Convention Centre yatangarirwaga na benshi

Yanditswe

kuya

na

Mugemanyi Jean Paul
Kigali hagiye kubakwa inyubako izahigika Kigali Convention Centre yatangarirwaga na benshi

Kigali convention centre na Nobilia (ibumoso) inzu zizaba zihagarariye izindi mu Rwanda

Inyubako ya Kigali Convention Centre kugeza ubu ni yo ifite agahigo ko kuba irenze izindi zose mu mujyi wa Kigali ndetse no mu Rwanda muri rusange, gusa kuri ubu ngo haba hagiye kuzamurwa indi nyubako izayisimbura nyuma yo gukorerwa inyigo bikayihesha kwitwa iyi nyenyeri 6.

Iyi nyubako izaba yitwa Nobilia ni iy’umunyarwanda ukomoka mu Butaliyani, igishushanyo mbonera cyayo kikaba cyarakozwe n’umuhanga Carlos Arroyo, ukomoka muri Espagne, ikaba izubakwa ahateganye n’Isangano ry’ibanze ry’umujyi wa Kigali (Rond Point).


Igishushanyo cy’inyubako ya Nobilia izaca agahigo kuri ubu gafitwe na KCC

Kayumba Eudes umuyobozi wungirije w’ihuriro ry’abahanga mu guhanga inyubako(Architect) muri Afurika y’iburasirazuba akaba n’umuyobozi ushinzwe kwandika abanyamuryango bashya mu rugaga rw’abahanga mu guhanga inyubako mu Rwanda (RIA), yabwiye Imvaho nshya ko Nobilia ari yo nyubako yonyine yujuje ibisabwa nyuma yo gukorerwa inyigo bagasanga ifite ibyangombwa byose by’inzu irambye.

Yagize ati: “Nobilia ni yo nyubako yonyine mu Rwanda yakorewe inyigo ikaba yujuje ibikenewe byose kugira ngo yemerwe nk’iyujuje ibyangombwa byose by’inzu irambye. Kugeza ubu yabonye icyemezo nk’inyigo, ntabwo yari yubakwa ariko ibyo dushaka guharanira ni uko uko yizwe ari ko izaba imeze yuzuye.”


Kigali Convention Centre igifite agahigo mu gihe Nobilia itarubakwa.

Iyi nyubako yanyuze mu nzira zigezweho zo kuyemeza (certification) hakoreshejwe uburyo buyoborwa na Afurika y’Epfo, ubw’Abanyamerika, ubw’i Burayi, n’ubwa Singapore n’ubwitwa Green Stars, kandi ngo muri aka karere nta yindi nyubako iyirusha kuba nziza mu buryo yizwe bwayihesheje guhabwa inyenyeri esheshatu.

Iyi nyubako ngo izaba ifite kandi ikoranabuhanga riyigize rituma idashobora kuba imwe mu zahumanya ikirere, ikoresha amashanyarazi n’amazi make cyane, ifite amatara yiyatsa winjiyemo wavamo akizimya, ifite ibitambaro byo mu nzugi n’amadirishya (rideaux) bikoreshwa n’ikoranabuhanga n’utundi dushya twinshi.

IBITEKEREZO

  1. ariko amazu menshi ko adafite abayakoreramo ntitwaba turetse kubaka tukayashora mubuhinzi?nyarukira muri chic,Mic,Grand plaza,Makuza peace,imyanya irimo ubusa nimyinshi kandi Haribo mtarondoye muri 2008 America yakubiswe nicyo kibazo muribuka igihombo yaguyemo bitewe mama credits atarabashije kwishyurwa abashizwe ubukungu,abadepite senat mukurikire icyo kibazo mutazavuga ngo ntimwabimenye kare.

  2. Dukeneye amazi yo kuhira imyaka mu gihugu ndetse nayo gukoresha ikigali. Kubaka mube mubiretse pls dushake ibidutunga first.

  3. Reka rwose inyubako yegeranye na muzei kijana convention center ntago yubastwe kurwego rworoheje tegereza uzambwira ko wasanze ari yo ifise ububasha buhanitse. Njye naremeye. Muzei kumutura iruhande aba akwemera sana

  4. Reka rwose inyubako yegeranye na muzei kijana convention center ntago yubastwe kurwego rworoheje tegereza uzambwira ko wasanze ari yo ifise ububasha buhanitse. Njye naremeye. Muzei kumutura iruhande aba akwemera sana

  5. Reka rwose inyubako yegeranye na muzei kijana convention center ntago yubastwe kurwego rworoheje tegereza uzambwira ko wasanze ari yo ifise ububasha buhanitse. Njye naremeye. Muzei kumutura iruhande aba akwemera sana

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza